Inkuru ibabaje yo mu gihugu cy' u Bugande aho umwana w' umukobwa yatwitswe ibiganza bye n' anyina umubyara amuziza ko yariye abandi bo mu rugo batararya.
Amakuru avuga ko uyu mugore witwa Christine Abura w' imyaka 31 y' amavuko , wo mu bwoko bwa Karamojong , ukomoka mu cyaro cya Lokitelaemun , mu Karere ka Napak bivugwa ko ari gukekwaho iki cyaha yakoze cyo gutwika umwana w' umukobwa ibiganza, ibi yabikoze ku wa 5 Ukwakira 2021.
Umupolisi witwa Anana Modo yavuze ko ubwo uwo mugore yakoraga ayo mahano , yahoraga afungiranye uwo mwana mu nzu kugeza ubwo abaturage babitahuye. Bivugwa ko uwo mugore ibyo atari ubwa mbere abikoze kuko yigeze no kuvuna umuhungu we, Losike Joseph w'imyaka umunani ukuguru.
Umuvugizi wa Polisi wo mu gace ka Moroto , AIP Longole Mike yemeye ayo makuru agira ati' Twahise tujya kureba, uwo mugore turamufata, ubu arafunzwe. Urukiko ruzamukanira urumukwiye.'