Ntabwo ikipe izagutegereza ntabwo uri kamara – Masudi n'umujinya agaruka kuri Muhire Kevin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma avuga ko ntako batagize ngo binginge Muhire Kevin ngo abe yasinyira iyi kipe ariko akomeza kubagora, bityo rero ngo niba adashaka gukinira iyi kipe bazakinisha abo bafite kuko si we kamara.

Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports muri Mata 2021 kuyikinira umwaka w'imikino 2020-21 wanganaga n'amezi 2, ntabwo yigeze awurangiza kuko yahise agira imvune.

Iyi kipe yakomeje kumwegera kugira ngo yongere amasezerano ariko akomeza kugorana, ayibwira gutegereza kuko hari amakipe yo hanze barimo kuvugana, ibi byatumye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bushaka amafaranga yari yabaciye kuko yari yanze gufata igice ariko nabwo abasaba gutegereza kugeza uyu munsi ntarasinya.

Umutoza Masudi Djuma agaruka kuri uyu musore, yavuze ko bamwinginze bishoboka byose ariko yabagoye, rero bakaba badashobora gukomeza kumutegereza kuko si we kamara mu ikipe bazakoresha abahari.

Ati 'Ntabwo twagendana n'umuntu utabishaka, twaramwinginze, bamuha amafaranga… abakinnyi nkabo ngwewe… yarantengushye, sinkubeshya pe, twavuganye na we, avuganan n'ubuyobozi, abantu bamuha amafaranga akavuga ngo bategereze, abantu basigaje iminsi mike, ntabwo ikipe izagutegereza ntabwo uri kamara.'

'Umuntu araguha uyu munsi, iminsi itatu, ine, ni inshuti yanjye ariko ibyo arimo gukora ntabwo ari byiza, n'umuntu ushaka kujya hanze ntabwo wakora CV utarimo gukina(…), niba twaramwinginze, abantu baramuvugisha, abarayon bose bumve twese twaramushakaga ariko niba adashaka ntabwo twakwinginga umuntu udashaka, ubwo tuzakinisha abo dufite.'

Ntarasinyira iyi kipe mu gihe ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira ari bwo hazarangira gutanga urutonde rw'abakinnyi amakipe azifashisha mu mwaka utaha w'imikino.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku munsi w'ejo hashize, Muhire Kevin yabonanye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports n'ubwo batandukanye adasinye.

Muhire Kevin akomeje kugora Rayon Sports cyane
Masudi Djuma avuga ko barambiwe ibisobanuro bya Kevin



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-ikipe-izagutegereza-ntabwo-uri-kamara-masudi-n-umujinya-agaruka-kuri-muhire-kevin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)