Uyu muhanzi amenyerewe mu njyana gakondo aho akorera mu itsinda 'Inzora' rizwi cyane mu gususurutsa ibirori, ari nawe warishinze akaribera n'umuyobozi.
Iri tsinda ryashinzwe mu 2014 aho abarigize bose uko ari batatu barimo Inzora Bénoît, Inzora Janvier n'Inzora Germaine babarizwaga mu Itorero Ndangamuco ry' Intayoberana. Bacutse bahisemo kwihuriza hamwe, bakora itsinda ryitwa 'Inzora'.
'Mukerarugendo' ni indirimbo y' amateka y'ubuhunzi bw'Abanyarwanda mu 1959, aho iyo uyikurikiranye usangamo amazina y'imisozi yo mu bihugu by'abaturanyi nka Uganda na Tanzaniya, kuko ariho abanyarwanda benshi bameneshejwe berekeza.
Iyi ndirimbo umwimerere wayo yakozwe n'umusaza Nkubito Desire wamenyekanye nka Cyamutamu uherutse gutabaruka, ariko n'ubwo yagiye byumvikanisha ko yasize umusanzu ukomeye.
Inzora Bénoît yabwiye INYARWANDA ko icyamuteye kuyikora neza mu mwimerere wayo, yashakaga gusigasira umuco n'amateka by'igihugu, akaba yumva igihangano nk'iki kitagenda ngo kizimire kuko iyo utazi iyo uva ntumenya n'iyo ugana.
Ati 'Ni ugukomera ku muco wo gusigasira amateka kuko ari indirimbo y'amateka kandi yacu nk'Abanyarwanda, no kuyamenyekanisha ku bakiri bato batagize amahirwe yo kuyamenya.'
Bénoît avuga kandi ko n'ubwo iyi ndirimbo ivuga ku mateka y'ubuhunzi ari nawo mwimerere wayo, hari n'indi yayo yakozwe mu 1990, yo yibanda cyane ku mateka y'urugamba rwo kubohora igihugu.
Itsinda inzora rikomeje ibikorwa byo kunezeza abakunzi ndetse n'ababatumira mu birori.
Bénoît yavuze ko afite uruhisho rw'umuzingo w'indirimbo nziza z'ubutumwa buhindura umuryango Nyarwanda, burushaho kuwuganisha aheza kurushaho. Iyo Album ikazajya ahabona muri Mutarama 2022.
Nkubito Desire uzwi nka Cyamutamu, ni we nyiri indirimbo 'Mukerarugendo'. Yari umusirikare mu Ingabo zabohoye u Rwanda. Ntabandi bahanzi babashije gusubiramo iyi ndirimbo, uretse Inkotanyi zibohora igihugu zakoze indi 'version' yayo.
Umuhanzi Inzora Benoit yasubiyemo indirimbo ya Nkubito Desire witabye Imana
Inzora iyo zisusurutsa abantu
Inzora zari zakoranye n' umuhanzi Clarisse Karasira mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w' uburenganzira bwa muntu
Inzora ziratarama mu birori bitandukanye
Inzora mu gitaramo