Nonaha i Nyabugogo : Inkongi y'umuriro irahatwitse harakongoka||umuntu ahiriyemo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha y'igicamunsi nibwo habaye inkongi ikomeye I Nyabugogo ahazwi nko ku nyubako y'amashyirahamwe ,aho inkongi y'umuriro yatwitse ahakorerwa amapime harakongoka ndetse umuntu umwe yafashwe n'umuriro asohokamo arimo gushya nkuko bivugwa.

Ababonye iyo nkongi babwiye ISANO TV ko byari biteye ubwoba kuko hahiye izuba riva ndetse ngo umuriro wari mwinshi cyane.Bavuze ko impamvu y'iyi nkongi ishobora kuba yatewe n'insinga z'amashanyarazi zagize ibibazo, abandi bakemeza ko byatewe na bimwe mu binyabutabire bikoreshwa muri urwo ruganda kuko babivangavanga bagamije kugindura amapine ashaje bakayagira mashya .Bakomeje bavuga ko nyir'uru ruganda yahombye amamiliyoni menshi ,dore ko ngo atari anafite ubwishingizi.



Source : https://yegob.rw/nonaha-i-nyabugogo-inkongi-yumuriro-irahatwitse-harakongokaumuntu-ahiriyemovideo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)