Umuhanzi wo muri Nigeria Omah Lay umaze kwigarurira imitima y' abenshi hano mu Rwanda agiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali nyuma y' uko hari hamaze igihe kirekire abakunzi b' umuziki batabona umuhanzi ari kubataramira kubera ibihe isi yari irimo byo kurwanya icyorezo cya Covid19.
Ibi byatangajwe n' ikigo cyitwa Intore Entertainment cyatangaje ko Omah Lay yahawe ubutumire ndetse yamaze kwemeza ko azaririmbira mu murwa mukuru w'u Rwanda Kigali.
Gusa nta yandi makuru yatangajwe kuri iki gitaramo bivugwa ko uyu muhanzi w' umunya_ Nigeria azataramira mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Ukwakira 2021.
Omah Lay ni umusore w'imyaka 24. Ari mu bahanzi bagezweho cyane muri Nigeria no mu bindi bihugu. Indirimbo ye 'Godly' yatumye aba icyamamare.Azataramira mu Rwanda nyuma y'ibitaramo amaze iminsi akora hari n'ibyo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Omah Lay agiye kuza gutaramira mu Rwanda