Nambara inkweto rimwe nkajugunya – Diamond yishongoye kubamunnyega #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'icyumweru inkuru zicicikanye ko umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania no muri Afurika, Diamond Platnumz yaba ubuzima agaragaza atari bwo abamo, uyu muhanzi yavuze ko yambara inkweto rimwe akajugunya.

Uyu muhanzi mu minsi mike ashize yashyize ahanze amashusho, agaragaza inkweto nyinshi, avuga ko abavuga ko ahora asubira mu nkweto imwe atari byo, ni nyuma y'uko byavuzwe cyane ko ahora mu nkweto zimwe.

Ati 'hari abantu bavuga ko mpora nsubira mu nkweto zimwe. Ntabwo ari byo. Mfite inkweto nyinshi, nambara inkweto rimwe nkahita zijugunya, umuntu waba uzishaka, akazambara.'

Mu minsi ishize uwari umujyana we, Ostaz Juma Na Musoma, yashinje uyu muhanzi kubeshya abantu ubuzima abamo, ko ubukire avuga afite atari bwo, amafaranga yishyurwa kugira ngo aririmbe atari yo n'ibindi, ngo ababazwa n'uko abivuga abanntu bakabyemera.

Diamond avuga ko yambara inkweto rimwe akajugunya



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nambara-inkweto-rimwe-nkajugunya-diamond-yishongoye-kubamunnyega

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)