Muri Gereza hagiye kwigishwa amasomo kuva kuri Primaire kugeza kuri Kaminuza, Gereza yitwe Igorerero,… #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushinga w'itegeko rigenga Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igororwa, ufite intego zinyuranye zirimo gushyiraho itegeko rigenga RCS rijyanye n'intego yayo yo kugorora binyuze mu gufasha abagororwa kongera kuba abantu bubaha amategeko no kubategurira gusubira mu muryango hubahirizwa uburenganzira bwabo bw'ibanze.

Naho intego z'umushinga w'itegeko ryerekeye serivisi z'igorora harimo ko ugamije kunoza uburyo bushya bw'igorora bwibanda ku kwigisha no guha ubushobozi umugororwa bizamufasha asubiye mu muryango.

Mu isobanurampamvu ry'uyu mushinga, ugaragaza ko hari inyito zakoreshwaga zizahindurwa, aho Gereza izitwa Igororero, Uwahamwe n'icyaha wakatiwe azajya yitwa Umugororwa naho Umucunga-gereza yitwe Umukozi w'igororero.

Ingingo ya 16 y'uyu mushinga ifite umutwe ugira uti 'Gahunda yo kwigisha', igira iti 'Urwego rushyiraho ingamba na gahunda bigamije kwigisha abagororwa gusoma no kwandika.

Urwego rushyiraho kandi gahunda yo kwigisha ijyanye na gahunda ya Leta mu kwigisha abantu bafunzwe ku rwego rw'amashuri abanza, ayisumbuye n'amashuri makuru na gahunda y'inyigisho mu mashuri y'ubumenyingiro n'imyuga.

Urwego runagenera abantu bafunzwe amahugurwa ku nyigisho z'imibereho myiza n'uburere mboneragihugu kugira ngo bitegure gusubira mu muryango.

Umugororwa wakurikiye gahunda y'inyigisho rusange ahabwa impamyabumenyi ku masomo yahawe, naho uwakurikiye gahunda y'imyuga akagenerwa impamyabushobozi ku mwuga yahuguriwe."

Ubwo Abadepite baganiraga kuri uyu mushinga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'Andi mategeko, Amb. Nyirahabimana Solina yavuze ko uyu mushinga uzafasha abagororwa kuba abantu batanga umusaruro ku gihugu cyabo nubwo baba bafunze.

Amb. Nyirahabimana yavuze ko ibi byose byatekerejweho nyuma y'aho bigaragariye ko iyo hitabajwe uburyo bwo guhana mu magereza gusa bishobora gutuma ufunzwe ahubwo arushaho kuba mubi igihe azaba afunguwe biturutse ku buzima bukomeye yanyuzemo.

Yavuze ko u Rwanda rwafashe umurongo wo kugorora kuko abafunzwe barenga 50% bari munsi y'imyaka 40 ibintu bivuze ko bazarangiza ibihano byabo bakarekurwa.

Ati 'Guhana ni ihame ariko se ni gute tubahana (abagororwa) kugira ngo igihe bazarekurwa, batazasubira mu byaha cyangwa ngo babe ikibazo kuri sosiyete basubijwemo. Aya ni amahitamo ya politike agamije gufasha abafunze kuba abaturage beza.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Muri-Gereza-hagiye-kwigishwa-amasomo-kuva-kuri-Primaire-kugeza-kuri-Kaminuza-Gereza-yitwe-Igorerero

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)