Murenzi Abdallah ucyuye igihe yashimiwe ibyo yakoze ayobora urubyiruko rw'abakorerabushake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Murenzi Abdallah yahererekanyije ububasha na Kwitonda Rashid umusimbuye ku nshingano
Murenzi Abdallah yahererekanyije ububasha na Kwitonda Rashid umusimbuye ku nshingano

Abitangaje nyuma y'ihererekanyabubasha hagati ye na Murenzi Abdallah wari Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake, umuhango wabaye tariki 19 Ukwakira 2021, uyoborwa na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi JMV.

Minisitiri Gatabazi JMV, yashimiye cyane Murenzi Abdallah wari Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, ku bikorwa byamuranze mu myaka igera kuri itandatu ayoboye urwo rubyiruko, amwizeza ko MINALOC izakomeza kumwiyambaza mu rugendo rwo kubaka ubukorerabushake afitemo ubunararibonye.

Minisitiri Gatabazi JMV yashimye ibikorwa bya Murenzi Abdallah wari umuhuzabikorwa w
Minisitiri Gatabazi JMV yashimye ibikorwa bya Murenzi Abdallah wari umuhuzabikorwa w'urubyiruko ku rwego rw'Igihugu

Kubana Rachid wahawe inshingano zo kuyobora urubyiruko rw'abakorerabushake, yabwiye Kigali Today ko aho Murenzi Abdallah agejeje urubyiruko rw'abakorerabushake ari heza kandi ko bahamushimira, avuga ko agiye gukomereza kuri ibyo bikorwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere ry'igihugu.

Yagize ati “Hakozwe umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'uwari umuhuzabikorwa, Murenzi Abdallah nanjye, icyo nshima cyane ni uburyo yabanye n'urubyiruko, rukora ibikorwa binyuranye, ndamushima. Aho agejeje akora ntabwo bizahagararira hariya, nje gukomereza ku byo yubatse, ntabwo byahagararira aha turakomeza gufasha urubyiruko”.

Arongera ati “Abdallah aho yagejeje urubyiruko ni heza cyane, kandi ibikorwa bye turabikomerezaho ku buryo hari icyizere ko bizakomeza gutera imbere n'ibindi biruseho bigakorwa, twanashimira n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu cyacu bwashatse kongerera imbaraga urwo rubyiruko, habaho iryo shami ry'urubyiruko rishinzwe kubakurikirana kandi rifite uburyo bwubakitse bwisumbuyeho”.

Umuhango w
Umuhango w'ihererekanyabubasha

Mu mwaka wa 2015, nibwo Urubyiruko rw'abakorerabushake rwagiranye amasezerano y'ubufatanye na Polisi y'u Rwanda, agamije gukumira ibyaha.

Ishami rishinzwe urubyiruko rw'abakorerabushake, rikaba ryashyizwe muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu rihabwa n'umuyobozi urishinzwe, ari we Kubana Rachid wamaze gutangira izo nshingano nk'Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, ushinzwe ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake n'ubukangurambaga.

Bafashe ifoto y
Bafashe ifoto y'urwibutso
Urubyiruko rw
Urubyiruko rw'abakorerabushake rwagiye rwitabira amahuriro anyuranye



source : https://ift.tt/30MB2NC
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)