Muhanga: Babiri bafatiwe mu cyuho bakora kanyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu bari batuye mu Kagari ka Gahogo ariko baza gufatirwa mu Kagari ka Gifumba, biturutse ku makuru yatanzwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze.

Yagize ati “Abaturage bo mu Kagari ka Gifumba batanze amakuru ko Sekanabo na Habuhazi baturutse mu Mudugudu wa Gihuma mu Kagari ka Gahogo aho bari batuye, baza gukorera kanyanga mu nzu ya mushiki wa Sekanabo iherereye mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Gifumba.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata abo bantu, bafatirwa mu cyuho barimo gukora kanyanga, babasanze mu gikoni bamaze gukora litiro 18 za ndetse bari bafite ibikoresho bitandukanye bifashisha mu gukora kanyanga.”

SP Kanamugire yakomeje ashimira abaturage kuba baratanze amakuru, yabasabye gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacya (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Interent rwa Polisi y'u Rwanda.

Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.




source : https://ift.tt/2Z7VnfY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)