FIFA yafatiye Rayon Sports ibihano bikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka 2 muri Mutarama 2020 avuye muri Union de Douala muri Cameroun, Philippe Arthur Banen ntabwo yigeze akinira Rayon Sports ndetse n'amasezerano bagiranye ntiyubahirizwa kugeza yirukanywe.

Yahise yitabaza FIFA bituma muri Werurwe 2021, imenyesha Rayon Sports ko igomba kuba yamaze kwishyura uyu rutahizamu 12 269 000 Frw, harimo 3 245 000 Frw yagombaga kumuha agurwa (recruitment) ndetse na 9 024 000 Frw y'amande, ibi bigakorwa mu minsi itarenze 45.

Nyuma y'uko bidakozwe, mu ibaruwa FIFA yandikiye Rayon Sports ikanamenyesha FERWAFA, ni uko iyi kipe yangiwe kwandikisha abakinnyi mu kindi gihe kizakurikira (next registration period).

Muri iyi baruwa hari aho igira iti 'twashakaga kubamenyesha ko ikipe ihagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya ku rwego mpuzamahanga byashyizwe mu bikorwa na FIFA guhera ku gihe gitaha cyo kwandikisha abakinnyi.'

FIFA kandi yavuze ko iki gihe kigeze batarishyura uriya mukinnyi, iyi kipe igomba no gukurwaho amanota 6 ndetse ikanangirwa kwandikisha abakinnyi b'imbere mu gihugu.

Isoko ry'abakinnyi mu Rwanda rikaba ryaraye rifuzwe, rizongera gufungurwa muri Mutarama 2022, ari nabwo iki cyemezo kizaba kireba Rayon Sports.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/FIFA-yafatiye-Rayon-Sports-ibihano-bikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)