Miss barakwibye, bagufashe ku ngufu ?-Abarimo Jolly babajije Naomie icyamubayeho cyatumye yandikira RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Miss Nishimwe Naomie yagize ati 'Mwaramutse RIB, mwareba mu butumwa bw'ibanga bwanyu [DMs].'

Bamwe mu bakurikira uyu munyarwandakazi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020, bahise bibaza ikimubayeho gitumye yandikira RIB.

Muri bo harimo Miss Mutesi Jolly, wabaye nk'utungurwa agira ati 'Ehhh miss, barakwibye ????' Undi amusubiza agira ati 'Reka.'

Naho uwiyita Igikoma cya Mukaru we ati 'Miss bagufashe kungufu.'

Nyuma yo gusaba RIB kureba muri DMs zayo, Miss Nishimwe Naomie kandi yahise anasaba Urwego rw'Umuvunyi na rwo kureba muri buriya butumwa.

Ibi byatumye bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bajya mu rujijo ku kiri gutuma Miss Naomie yandikira izi nzego ziri mu zikomeye mu bijyanye n'ubugenzacyaha no kurwanya akarenga azisaba kureba ubutumwa bw'ibanga yazandikiye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Miss-barakwibye-bagufashe-ku-ngufu-Abarimo-Jolly-babajije-Naomie-icyamubayeho-cyatumye-yandikira-RIB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)