Minisitiri w'Ubutabera Dr. Ugirashebuja yashimye ibyo Polisi y'u Rwanda imaze kugeraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ibi biganiro hari umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n'imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza. Hari kandi n'abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y'u Rwanda, abayobora amashuri n'andi mashami ya Polisi y'u Rwanda.

IGP Munyuza mu ijambo ry'ikaze yabanje kugaragaza ishusho ya Polisi y'u Rwanda muri iki gihe ndetse n'imishinga iri imbere.

Yagize ati “Polisi y'u Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2,000 itangirana abapolisi ibihumbi bitatu(3,000) gusa, kuri ubu bageze ku bihumbi 17. Ishingwa hahujwe ibigo byari Gendarmerie Nationale, urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y'Ingabo, Police Communal yari muri Minisiteri y'Umutekano w'imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y'Ubutabera. Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye kugeza ubwo ubu dufite Igihugu gitekanye.”

IGP Munyuza yavuze ko Polisi y'u Rwanda ishyira imbere gukorana n'abaturage mu kwicungira umutekano, gahunda yagize uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ati “Mu kazi ka buri munsi ka Polisi y'u Rwanda dushyira ingufu mu gukorana n'izindi nzego harimo iz'ubutabera, iz'umutekano, inzego z'abikorera ndetse n'abaturage muri rusange. Byose binyura muri gahunda y'uruhare rw'umuturage mu kwicungira umutekano (Community Policing), iyi gahunda igira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda yakomeje agaragaza ko ikinyabupfura muri Polisi y'u Rwanda kirushaho kwiyongera binyuze mu miyoborere, kugenzura ndetse no kuzamura imibereho myiza y'abapolisi.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta yashimye ibyo Polisi y'u Rwanda imaze kugeraho avuga ko umutekano Igihugu gifite ari wo kimenyetso kigaragaza imikorere myiza ya Polisi y'u Rwanda.

Yagize ati “Nanyuzwe n'ibyo mwangaragarije bijyanye n'imbaraga Polisi y'u Rwanda yakoresheje kugira ngo mugere kuri ibi byose mwanyeretse kandi haracyari n'ibindi murimo gutegura kuzageraho imbere. Usibye na raporo z'imiryango mpuzamahanga zigaragaza ireme n'ubunyamwuga bwa Polisi yacu, ubundi n'umutekano uri mu gihugu cyacu urivugira. Uyu mutekano w'indashyikirwa tunezerwamo ntabwo wagezweho ku bw'impanuka, ni umusaruro wo gukora cyane, ubuyobozi bwiza n'umurava w'abapolisi.”

Minisitiri Dr. Ugirashebuja yavuze ko uko Igihugu gitera imbere ni nako hagenda hagaragara imbogamizi zirimo ibyaha bisaba kongerera ubushobozi n'ibikoresho.

Nyuma yo kuganira n'abayobozi muri Polisi y'u Rwanda, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, yasuye bimwe mu bigo bya Polisi bikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda.

Ni inkuru dukesha Polisi y'u Rwanda




source : https://ift.tt/3Fm6HW1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)