Kayesu Shalon yaba yarabaye imbarutso yo kong... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Si rimwe si kabiri abahanzi nyarwanda bashoboraga gukorana indirimbo n'abahanzi bo hanze y'u Rwanda, ariko kuva bakiva gukora iyo ndirimbo byasaga n'ibirangiriye aho, nyamara umuhanzi nyarwanda yikokoye ngo akore indirimbo nziza izashimisha abanyarwanda.

Byumvikanye kenshi ku bahanzi nyarwanda tutari bugarukeho, bitewe n'uko bumvikanaga bavuga ko abahanzi bo hanze biyemera cyane bagira bati'' nyuma yo gukorana indirimbo nahise mubura nta n'ubwo yigeze ayishyira kumbuga nkoranyambaga ze kandi naramwishuye.''

Abahanzi Nyarwanda babonye ko ibyo bari kuririmba bidakenewe ku isoko?

Birumvikana ndetse bikavugika neza iyo uri kuvuga ku muziki nyarwanda iyo uri kumva indirimbo yasohotse, umuproducer wayitunganyije, uwafashe amashusho yayo ndetse n'abagize uruhare kugira ngo umuhanzi ase neza barimo uwateye ibirungo ndetse n'uwambitse umuhanzi ugahita ubara agaciro k'iyo ndirimbo.

Byari bigoye kubona indirimbo nyarwanda isohotse amateleviziyo mpuzamahanga akayisamira hejuru, ndetse abakora kuri ayo mateleviziyo akifuza gukorana ibiganiro n'abahanzi nyarwanda.

Ushobora kwibaza iki kibazo narindi kwibaza mu gihe nakoraga iyi nkuru, gusa byose bigendanye n'ibitekerezo ndetse n'uburyo naganiriye n'abantu bakurikirana cyane imyidagaduro, mbona ukuntu abantu bari gufata urukundo rwa Kayesu Sharon na Ykee Benda wo mu gihugu cya Uganda.

Ykee Benda ni umuhanzi mukuru ndetse umenyereye ikibuga cy'imyidagaduro muri Afurika, ku buryo ashobora gukora igisabwa cyose kugira ngo umuziki we ugere ku isi yose ndetse unumvikane mu Rwanda nk'uko byahoze mbere, ubwo yasohoraga indirimbo nka Munakampala, Superman, Famer remix n'izindi.


Album ya Ykee Benda yitwa 'Kirabo' iherutse gusohoka yaba ariyo mbarutso y'urukundo rwe na Shalon?

Ukwezi kuruzuye neza umuhanzi Ykee Benda ashyize hanze Album yise 'Kirabo', ihuriweho n'abahanzi batandukanye barimo n'abo mu Rwanda b'ibyamamare, harimo Uncle Austin ukunzwe ndetse unamaze imyaka myinshi mu muziki, na Yvan Buravan udashidikanywaho bitewe n'ijwi rye.

Mu by'ukuri iyi Album ntabwo yarebwe ndetse ntiyumvishwe cyane bitewe n'urwego uyu muhanzi ariho, unagendeye no ku baturage batuye igihugu cya Uganda kuko bakubye u Rwanda hafi inshuro enye z'abaturage.

Iyi Album indirimbo iriho yitwa 'Obangaina' imaze ukwezi n'umunsi umwe, niyo yarebwe cyane kuko yarebwe n'abarenga ibihumbi 57 (amajwi), naho amashusho yayo umuhanzi Ykee Benda aherutse gusohora amaze kurebwa n'ibihumbi birenga 567.


Iyi niyo ndirimbo ubona ko yarebwe cyane, naho izindi ziri ku ijanisha ku bantu batageze no ku bihumbi bitanu bagiye bareba buri imwe ugereranyije kuko hari iyarebwe n'ibihumbi bitatu, bibiri, bitanu gusa hari n'izabarengeje.

Iyi Album mu by'ukuri ntabwo yumvishwe cyane mu Rwanda, n'ubwo uyu muhanzi kuri iyi Album yakoreshejeho abahanzi nyarwanda ndetse banakunzwe kandi bafite amajwi aremereye cyane, mu ruganda rw'imyidagaduro yo mu Rwanda.

Ibi byose mu mboni z'abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda, bavuga ko iyi yaba ariyo mpamvu Ykee Benda yegereye Kayesu Shalon nk'umukobwa ugezweho mu Rwanda, kugira ngo akomeze avugwe bitinde.

Ntibyaba ari igitangaza cyane kuko 'Gutwika' ni ibintu bigezweho cyane, ndetse bitewe n'uko igihangano kiba cyavunnye umuhanzi aba akwiye gukora igishoboka cyose, kugira ngo icyo gihangano kimucururize.

Mu kiganiro kirambuye, umwe mu bajyanama bareberera inyungu z'abahanzi mu Rwanda [utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara] yagiranye na InyaRwanda, hari aho yagarutse ku rukundo rwa Ykee Benda na Shalon nk'imwe mu nkuru iri kuvugwa cyane mu bitangazamakuru amwenyura cyane.

Yagize ati: 'Ahahaha ubundi ibi nibyo dukeneye mu muziki wacu, ku buryo ukorana igihangano n'umuhanzi wo hanze ugahita ushaka n'umuntu ugezweho muri icyo gihugu uratuma uvugwa, naho ubundi urukundo rwe na Shalon ntarwo mbona, kuko Ykee Benda arakuze kandi afite n'umwana.'


Byatangiye gute?

Shalon yagiye kuri konti ye ya instagram, maze ashyiraho ifoto yakuye mu kiganiro yagiranye n'umuhanzi Ykee Benda imbonankubone (Live), maze ayiherekeresha indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa 'Better with you' , yuzuyemo amagambo meza y'urukundo ushobora kubwira umukunzi wawe.

Nyuma y'ayo magambo, uyu mukobwa kandi yashyize kuri iyo foto imitima ibiri ndetse n'akarabo k'iroza gafite igisobanuro cy'urukundo, ndetse ushobora koherereza umuntu wihebeye kakamunyura.

Mu gushaka amakuru kubyerekeye urukundo rwa Shalon na Ykee Benda, Mu kiganiro kigufi Shalon yagiranye na InyaRwanda, ntiyigeze yemeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane, gusa yavuze ko ari kuri telephone nayivaho aradutangariza byinshi kuby'ayo makuru.

Ubutumwa bwa Steve, umujyanama wa Ykee Benda

Nyuma yo gutegereza igihe yaduhaye kugira ngo tumenye ko koko niba yaba ari mu rukundo na Ykee Benda, Shalon yemereye kuvugana n'umunyamakuru ariko amaze kumva ibyo abazwa ntiyigeze yemera aya makuru cyangwa ngo ayahakane.

Mu gukomeza gushaka amakuru, Inyarwanda yagiranye ikiganiro n'umujyanama w'umuhanzi Ykee Benda, Steve ahamya ko koko Ykee Benda ari mu rukundo n'uyu mukobwa, n'ubwo wumvaga ko agikeneye kumenya amakuru menshi kuri we.

Yagize ati: 'Nibyo Shazz na Ykee Benda bamaze igihe bakundana, ndetse ndibaza wabonye ko nawe yashyize hanze ifoto yerekana ko atewe ishema n'urukundo rwabo bombi.''

Mu bigaragarira amaso, Shalon ni umukobwa w'ikimero gitangaje ndetse uburanga bwe burangaza benshi, bitewe n'amafoto ye ndetse n'amashusho akunda kunyuza kuri konti ye ya instagram, agakurura abatari bake bikaba aribyo byaba byarakuruye n'umuhanzi Ykee Benda wisanze mu rukundo na Shalon.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YKEE BENDA YAKORANYE NA UNCLE AUSTIN

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA YKEE BENDA NA BURAVAN




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110179/kayesu-shalon-yaba-yarabaye-imbarutso-yo-kongera-kuvugwa-kwa-ykee-benda-mu-rwanda-110179.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)