Minisitiri Dr Ugirashebuja yijeje RCS ubuvugizi ku nzitizi ihura nazo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu 11 Ukwakira 2021 ubwo yasuraga Icyicaro Gikuru cya RCS no kuganira n’abayobozi bayo bakuru.

Ni uruzinduko ruri muri gahunda Minisitiri Dr Ugirashebuja afite yo gusura ibigo n’inzego bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutabera yahawe kuyobora. Yamaze gusura Ubushinjacyaha, Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory: RFL), Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’ibindi.

RCS yamugaragarije ishusho y’imikorere yayo kuva yashingwa mu 2010, ibyo yagezeho n’ibikiyigora bikeneye kwitabwaho kugira ngo irusheho kunoza imikorere.

Mu byo yagezeho harimo ibigo bitanu by’imyuga yatangije muri Gereza za Rwamagana, Nyarugenge, Nyanza, Huye na Rubavu bifasha abagororwa kumenya imyuga itandukanye yabagirira akamaro mu gihe baba basubiye mu buzima busanzwe.

Yagaragaje kandi ko itanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye aho kuva mu 2010 imaze kohereza abacungagereza 141, barimo 15 bakiburimo magingo aya. Batatu bari muri Sudani y’Epfo, 11 muri Centrafrique n’umwe uri muri Sudani.

Yerekanye ko yinjiye mu mikoranire n’amahuriro mpuzamahanga yo kugorora arimo ICPA na ACSA, ivugurura amwe mu magereza ndetse ubu amwe ari ku rwego mpuzamahanga aho afungirwamo abanyamahanga.

Inzitizi z’ingengo y’imari idahagije n’ubucucike mu magereza

Nubwo ibyo byose byagezweho, RCS yavuze ko igifite imbogamizi nyinshi zirimo ingengo y’imari ihabwa iba idahagije bitewe n’ibyo iba igenewe.

Hagaragajwe kandi ko amagereza agaragaramo ubucucike kuko abayarimo barenze ubushobozi bwayo. Ubu harimo 77.489 kandi yagombye kuba acumbikiye 59.469.

Ibyo biterwa n’ubwiyongere bw’abayajyamo bwashyizwe ku ijanisha rya 30% hagendewe ku myaka itanu ishize, no kuba amategeko mpanabyaha arimo icyuho kuko akenshi abahamijwe ibyaha ari ho boherezwa.

Umushahara ukiri muke ku bacungagereza na wo wagaragajwe nk’imbogamizi kuri RCS kuko bituma abakozi basezera bya hato na hato.

Nubwo hari amagereza yavuguruwe, hari n’andi ataravugururwa n’ashaje yubatswe kera akeneye gusazurwa.

Abakozi badafite ubumenyi buhagije, inzobere mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuvuzi zikiri nkeya, amavuriro y’amagereza adafite amikoro, abacungagereza bake (2.145 bahari ubu) n’ibindi; byarondowe mu mbogamizi urwo rwego rufite.

Komiseri Mukuru wa RCS, DCGP Juvénal Marizamunda, yasabye Minisitiri ko yabakorera ubuvugizi ibyo bibazo bikitabwaho kugira ngo urwo rwego rurusheho kunoza imikorere.

Yakomeje ati “Twatekereza no ku ikoranabuhanga. Turikoresheje hari umubare w’abantu bataba bakenewe ku buryo abacungagereza bazajya bakenerwa nibura baherekeje abagororwa kuburana, kwa muganga n’ahandi.”

“Ikindi ni icy’inzobere mu nzego zitandukanye. Nkeka ko nitutanabona abaje muri RCS bambara impunzankano, dukwiye kuba dufite ubushobozi bwo guha akazi abasivili bakadufasha.”

RCS yanasabye ko hakorwa impinduka mu mategeko mpanabyaha hakarebwa ubundi buryo bwo guhana bubyarira igihugu inyungu butari ugufunga. Ibyo bizanafasha mu kwirinda ubucucike mu magereza.

-  RCS yijejwe ubuvugizi

Minisitiri Dr Ugirashebuja yashimiye ubuyobozi bwa RCS ibyo bwagezeho mu myaka imaze ishinzwe ndetse ashimira umusanzu itanga mu rwego rw’ubutabera.

Yavuze ko inzitizi ifite zumvikana kandi zikeneye gushakirwa umuti ndetse ko hari uburyo zakemurwamo.

Yagize ati “Mbijeje ubuvugizi aho bizaba ngombwa kandi tuzakomeza tubiganireho tunabishakira umuti.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by’inzego z’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko Abaturwarwanda bose bakwiye kumva ko ibyaha bikumirirwa mu miryango mbere y’uko bigera ku rwego rw’Igihugu. Ibyo ngo bizafasha gukumira ubwo bucucike bw’abahamwa nabyo.

Yakomeje ati “Nidukumirira mu ngo, abajya mu magereza bazagabanuka. Ariko na none kuba biyongera binagaragaza ubunyamwuga mu rwego rw’ubutabera no kwihutisha imirimo kw’inkiko, inzego z’iperereza n’abashinzwe gutegura amadosiye.”

“Dukomeza gutekereza uko aho abantu bari hakwaguka bakagira ubuzima bwiza, ariko na none ntitwatekereza gukomeza kubaka amagereza ahubwo twakumira.”

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko urwo rwego rwashimishijwe byimazeyo no kuba rwasuwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja kandi ko rwizeye ko ubuvugizi yarwemereye buzabafasha guhangana n’inzitizi zitandukanye bari bafite.

Yasabye Abaturarwanda kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko no kugongana na yo.

Ati “Bitabaye ko dukora ibitemewe ntabwo twakwisanga muri gereza. Gereza ntabwo ari ahantu dukwiye kwishimira ko hari abantu.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel (ibumoso), yijeje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) kurukorera ubuvugizi
Abayobozi batandukanye muri RCS bari kumwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel ubwo yari yasuye icyicaro gikuru cyayo
Muri iki gikorwa hari hateraniye abayobozi batandukanye bo muri RCS
Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko urwo rwego rwashimishijwe byimazeyo no kuba rwasuwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja
Nyuma y'iki gikorwa, abacyitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso



source : https://ift.tt/3mLsYUQ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)