Kamonyi: Ikibazo cy’imiryango isaga 480 irararana n’amatungo mu nzu cyahagurukiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yagarutse kuri icyo kibazo, yizeza ko hafashwe ingamba zo kugikemura.

Yavuze ko muri uyu mwaka habaruwe imiryango 488 ikirarana n’amatungo mu nzu biyemeza kuyifasha kubireka, ku buryo mu mezi atatu ashize bamaze gufasha igera kuri 15 hakaba hasigaye 473.

Ati “Nk’uko turi kugenda dutura mu midugudu ni cyo cyerekezo kuko ntabwo wajya kororera ingurube ahantu hatuye abantu, ariko ufite ikiraro rusange hafi aho zishobora kujyayo, abantu bagafatanya kuzitaho.”

Yavuze kandi ko bazakomeza ubukangurambaga mu kwigisha abaturage kugira ngo bahindure imyumvire basobanukirwe ibibi byo kurarana n’amatungo mu nzu.

Bamwe mu baturage batanga ibitekerezo kuri iyi ngingo, basobanura ko impamvu hakiri bamwe bararana n’amatungo mu nzu biterwa n’ubujura bw’abayiba nijoro.

Nyirancuti Marie ati “Natwe turabizi ko kuraza amatungo mu nzu ari umwanda kandi byatera n’indwara. Nanone ntiwariraza hanze kuko abajura inaha barayiba, kereka umuntu ufite ubushobozi akayubakira inzu yayo.”

Mu byifuzo abaturage batanga harimo ko hakwiye no gushyirwaho uburyo buhamye bwo guhashya abajura biba amatungo yabo.

Abaturage bo muri Kamonyi bari gushishikarizwa kwishyira hamwe no kororera amatungo yabo mu biraro rusange ndetse bagashyiraho n’uburyo bwo kuyacungira umutekano.

Mu Karere ka Kamonyi habarurwa ingo 95.742 ziganjemo izitunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi kandi benshi mu borozi b’amatungo magufi n’amaremare ntabwo bararana nayo mu nzu.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yavuze ko biyemeje gukemura ikibazo cy'abaturage bakirarana n'amatungo mu nzu

[email protected]




source : https://ift.tt/3v3by9J
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)