Hangover ni ibimenyetso by'uruhurirane bijyana no kunywa inzoga nyinshi cyane ukarenza urugero hahandi umubiri wawe unanirwa kubyihanganira. Nubwo hangover ifite aho ihuriye n'isindwe ariko ntabwo ari buri wese wanyweye inzoga agasinda agira hangover gusa ntiwagira hangover utasinze.
Ibimenyetso bya hangover akenshi bikunze kugaragara mu gitondo ndetse bikaza bikurikira kunywa inzoga nyinshi, cyane cyane nijoro.
Ese hangover yaba iterwa n'iki?
Nkuko tumaze kubivuga hangover iterwa no kunywa inzoga nyinshi bityo bigatera umubiri kutihanganira ibyawubayeho. Nyamara kunywa inzoga bifite ibindi bijyana na byo bigira uruhare mu kongera ibyago byo kugira hangover.
Gusinzira
Nubwo ku musinzi gusinzira ari nkako kanya, ariko ibitotsi bye ntibiba bihagije. Usanga akenshi abyuka yumva ananiwe kandi ahondobera.
Kunyaragura
Kunywa inzoga bitera uwazinyoye kunyara kenshi bityo umubiri ugatakaza amazi menshi. Niho usanga ugira inyota no kumva umutwe uremereye.
Kwaguka kw'imiyoboro y'amaraso
 Kunywa bizatuma imiyoboro y'amaraso yaguka bityo bitere umutwe, kuko imitsi iba yareze.
Kugabanuka kw'isukari yo mu maraso
 Kuri bamwe kunywa inzoga bigabanya igipimo cy'isukari mu maraso bikarangwa no gususumira, umunaniro, guhindura imico, no kuzungera.
Igifu kwivumbura
Kunywa alukolo bitera kuzamuka kw'igipimo cya aside yo mu gifu ndetse bigatera ingufu zacyo zo gusya kugabanuka, bikurikirwa n'isesemi, kuruka no kuribwa mu nda.
Ubwirinzi bw'umubiri
Kunywa alukolo bishobora gutera ibice bimwe by'umubiri kubyimba, bikagira ingaruka mu kugira appetit, kwita ku bintu no kwibuka
Izindi alukolo:Â ubusanzwe alukolo nziza ni ethanol mu nzoga. Ariko mu gukora inzoga cyane cyane za whisky, gin, hashobora no kubonekamo ibindi bitari ethanol. Twavuga esters na aldehydes. Ibi nabyo byongera ibimenyetso bya hangover.
Uretse ibimenyetso bigaragara, ariko uzasanga akenshi umuntu waraye anyoye agakabya, abyukana umunabi, kwigaya, isoni no kumva yiyanze.
Ubutaha tuzarebera hamwe ibimenyetso bitandukanye biranga umuntu ufite hangover nyinshi cyane ndetse n'uburyo butandukanye ushobora gukoresha wirinda kuba wagera hangover.
Src: umutihealth
Source : https://impanuro.rw/2021/10/23/menya-byimbitse-ibitera-hangover-ku-muntu-wanyweye-inzoga-nyinshi/