Mbibona nka 'Favor' y'Imana: Amarangamutima y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi micye ishize, ni bwo hagiye hanze amashusho y'abacuruzi bo muri Tanzaniya barimo gucuruza amafoto ya Sarah Uwera (Sanyu). Ni amashusho yashyizwe hanze n'umupasiteri wo mu Rwanda witwa Rev. Baho Isaie, ukunze gukorera ibiterane bikomeye mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Tanzaniya. Uyu mupasiteri usanzwe ari n'umuhanzi mu muziki usingiza Imana, agaragara arimo kuganiriza aba bacuruzi ababaza impamvu bagurisha amafoto y'uyu muririmbyi wo mu Rwanda. N'ubwo ariko bacuruza amafoto ya Sarah Uwera, ntabwo bazi izina rye.

REBA HANO UMWE MU BACURUZI BO MURI TANZANIYA UCURUZA AMAFOTO YA SARAH UWERA

Aba bacuruzi bavuga ko Sarah Uwera wa Ambassadors of Christ akunzwe cyane muri Tanzaniya - bitewe n'uko ari mu bakunze gutera indirimbo zinyuranye z'iyi korali ikunzwe bikomeye muri Afurika nzima - Batangarije Rev. Baho Isaie ko abanya-Tanzaniya benshi bakunda cyane indirimbo za Ambassadors of Christ, akaba ari yo mpamvu bagurisha amafoto y'abaririmbyi bayo bakunzwe, kugira ngo ubutumwa bwiza burusheho kugera kuri benshi kuko ugura iyo foto ahita yibuka iyi korali akanashakisha indirimbo zayo.


Mu mujyi wa Mwanza muri Tanzaniya bagurisha amafoto ya Sarah Uwera

Amafoto ya Sarah Uwera barayashushanya neza, bakayashyira muri 'Cadre' maze bakayagurisha. Aragurwa cyane bitewe n'igikundiro uyu muririmbyi afite muri Tanzaniya. Abayacuruza ariko babikora nta burenganzira bamwatse, gusa uyu muhanzikazi Sarah Uwera ntabibonamo ikibazo ngo abe yagambirira kubarega, ahubwo abibonamo umugisha w'Imana kuko ariyo itanga igikundiro. 

Rev. Baho Isaie wahuye n'aba bacuruzi bo muri Tanzaniya, yabwiye InyaRwanda.com ko yabasanze ahitwa Rock City, mu mujyi wa Mwanza. Yavuze ko umucuruzi baganiriye yavuze ko "Kubera indirimbo za Ambassadors of Christ zamamaye cyane bigatuma bamenyekana cyane, kugira ngo ibyo akora bigende neza, afata umuririmbyi wamamaye akamushyiraho (cadre), hanyuma abandi babona ari byiza 'bakazigura". Ni amafoto babanza gushushanya maze abaturage bakayagura ku bwinshi. 

Yatubwiye ko yasanze uyu mucuruzi atazi n'izina rya Sarah Uwera, ndetse na Ambassadors of Christ hari irindi zina bayita ryamamaye cyane muri ako gace, ati "Naramubajije nti se aba bantu urabazi, ati yeah babita Kwetu Pazuri" Kwetu Pazuri akaba ari imwe mu ndirimbo za Ambassadors of Christ zamamaye bikomeye ari naho benshi bahera bayitirira iyi ndirimbo.


Sarah Uwera (Sanyu) ari mu baririmbyi ba Ambassadors of Christ Choir bakunzwe cyane 

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sarah Uwera twamubajije uko yakiriye kumva ko muri Tanzaniya bagurisha amafoto ye kubera urukundo rwinshi bamukunda, bakabikora atanabizi, avuga ko abibonamo umugisha w'Imana na cyane ko nta kintu na kimwe umuntu yakora ngo akundwe igihe cyose Imana itamuhaye igikundiro. Kuba hari abantu benshi hirya no hino ku Isi bafashwa n'umurimo w'Imana akora wo kuririmba, yavuze ko bimuremamo imbaraga zo kubikomeza na cyane ko bica intege rwose iyo nta muntu n'umwe ubera umugisha. Ati:

Kuba Tanzaniya banyereka urukundo ndetse bakaba banacuruza amafoto yanjye, mbibona nka favor y'Imana (Umugisha wayo) kuko burya ntacyo umuntu yakora ngo akundwe Imana itamuhaye igikundiro. Kuba hari abo naba mfasha kubera umurimo w'Imana wo kuririmba kandi abantu bakabyakira neza, bindemamo imbaraga zo gukomeza kuko iyo ibyo ukora ntawe bihesha cyangwa bibera umugisha, ucika intege.

Kuri ubu Sarah Uwera ari gukora umuziki ku giti cye, akabifatanya no kuririmba muri Ambassadors of Christ Choir yamenyekaniyemo. Amaze gukora indirimbo eshatu ari zo: "Mwana wanjye", "Nitashinda" na "Mwana w'umuntu" herutse gushyira hanze. Indirimbo ye nshya 'Mwana w'umuntu' ibumbatiye ubutumwa bwibutsa abantu bose ko Imana ibafitiye umugambi mwiza kandi ko yiteguye kubagirira neza no kubahindura bashya n'iyo baba barashayishije, ikaba ibakunda ariko ibasaba ko bayemera. Ni indirimbo yagiye hanze mu minsi micye ishize iri kumwe n'amashusho yayo.


Umwe mu bacuruzi bo muri Tanzaniya ucuruza amafoto ya Sarah Uwera


Rev. Baho Isaie ni we wavumbuye ko amafoto ya Sarah Uwera agurishwa muri Tanzaniya

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'MWANA W'UMUNTU' YA SARAH UWERA (SANYU)



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110331/mbibona-nka-favor-yimana-amarangamutima-ya-sarah-uwera-nyuma-yo-kumenya-ko-abanya-tanzaniy-110331.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)