Kirenga Saphine na Kamanzi bahurijwe mu filim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi filime yatangiye gusohoka ivuga ku nkuru y'abana babiri b'abakobwa babana barerwa na Nyirasenga kuko ababyeyi babo bitabye Imana bakiri bato.

Nyirasenge wabo aba yarabeze mu buzima buciriritse ariko bwa Gikirisitu mu idini Gatolika. Umukuru witwa Sabine aza gukundana n'umusore wo mu idini rya Islam witwa Assouman.

Gusa, urukundo rwabo ntirugenda neza kuko Nyirasenge akimara kubwirwa ko umukobwa yareze akundana n'umusore usengera muri Islam kandi bo ari abakristu abitera utwatsi akavuga ko atashyingira mu ba Islam.

Birangira umukobwa n'umusore bishyingiye kuko n'iwabo w'umusore baba bararahiye ko batashyingira mu muryango badaguje idini.

Ndikubwayo Venuste wakoze iyi filime yabwiye INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma yo kubona ko hari ababyeyi bivanga mu rukundo rw'abana 'bitwaje amadini kandi nyamara amadini atari yo yubaka umuryango nyarwanda.'

Yavuze ko iyi filime ayitezeho guhindura imyumvire ya bamwe. Ati 'Iyi filime nkaba nizera ntashidikanya ko izahindura imyumvire ya benshi muri abo bumvaga ko amadini cyangwa ikindi kintu cyose imiryango idahuriyeho kitagakwiye gutandukanya abakundanye.'

Umwanditsi w'iyi filime, avuga ko ubwumvikane bw'ababana mu rugo ndetse n'urukundo bafitanye ari byo byubaka umuryango wabo.

Iyi filme yakozwe mu gihe cy'amezi icyenda igaragaramo abakinnyi b'ibyamamare barimo Kirenga Saphine uzwi nka 'Kantengwa' muri seburikoko. Kamanzi Didier uzwi nka 'Maxwell muri 'Rwasa', 'Kalim' muri seburikoko. Hari kandi Muhozi Jean Paul uzwi muri filime 'INdoto'.

Umutoniwase Joselyne uzwi muri 'Papa sava', 'Rugamba series' na 'Beautifull Soldiers' na Mutirende Jack uzwi muri filme nka 'Ukuri mutamenye'.

Mukamutara Solange bazwi muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton Kibonke na City Maid na Ukobizaba Leoncie uzwi nka Nyirankotsa

Iyi filime yakozwe na Ndikubwayo Venuste wakoze fiilime nka 'Intambara yanjye', 'Igikomere wanteye' n'izindi. Yayobowe na Umuhire Alain Gilbert unasanzwe akina nka 'Kazungu' muri filime yitwa 'Umuturanyi'.

Season ya mbere y'iyi filime ifite episode 12, hamaze gusohoka ebyiri gusa.


Ndikubwayo Venuste wakoze iyi filime yise 'Ikirumuna'

Kirenga Saphine

Umutoniwase Joselyne

Jean Paul Muhozi
 

Mutirende Jack

 Mukamutara Solange
 

Ukobizaba Leoncie 


Kamanzi Didier Filime 


'Ikirumuna' yahurijwemo abakinnyi ba filime bakomeye

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'IKIRUMUNA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110329/kirenga-saphine-na-kamanzi-bahurijwe-mu-filime-yakomotse-ku-bitwikira-amadini-bakivanga-mu-110329.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)