Malaika yifashishije Miss Aurore mu ibaruwa y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore yasohoye uyu muvugo ufite iminota itanu n'amasegonda 58' kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2021, awushyira ku rubuga rwe yise www.malaikauwamahoro.com/videos.

Amashusho y'uyu muvugo wafashwe mu buryo bwa sinema, wakinnyemo Abanyarwandakazi Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012, Malaika Uwamahoro, Jessica Sendama, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni.

Amashusho yafashwe na Christian Kayiteshonga, umugabo wa Malaika Uwamahoro. Uyu muvugo watangiye gukinwa muri Kamena 2021.

Malaika Uwamahoro yabwiye INYARWANDA, ko uyu muvugo yawanditse mu 2015 nk'ibaruwa yageneye umubyeyi we, amubwira ko amaze kurambirwa kuba muri Amerika, kubera ukuntu yabonaga abirabura bahezwa, bakicwa umusubirizo ntibanahabwe ubutabera. Akibaza iherezo ryabyo.

Malaika avuga ko atari rimwe mu ishuri yizemo bafataga umunota wo kunamira abazungu babaga bishwe, ariko agategereza igihe bazafata umunota wo kunamira abirabura bicirwaga ku mihanda n'ahandi agaheba.

Ati 'Kubera y'uko numvaga ukuntu abazungu bafata abirabura hano bimbangamiye, bituma nabagirira impuhwe ntagirira abazungu iyo bababaye.'

Akomeza ati 'Mu buzima bwanjye hano mu ishuri muri Amerika, nta munsi n'umwe bari bavuga ngo reka dufate umunota umwe ducecetse kugira ngo twunamire umwirabura wishwe. Ariko haba ikintu ku bazungu bakabyubahiriza.'

Uyu muvugo urangira umeze nk'indirimbo. Umuziki wumvikanamo wahanzwe na Kristin Mueller bahuriye mu Mujyi wa Abu Dhabi, mu mwaka w' 2019.

Amashusho y'uyu muvugo, agaragaramo byinshi biri mu muco Nyarwanda nk'imitako y'imigongo n'ibindi.

Malaika avuga ko uyu muvugo awitezeho kwibutsa abirabura guharanira agaciro kabo, by'umwihariko Abanyarwanda. Ati 'Ndizera ko uyu muvugo uzakora Abanyarwanda ku mitima, n'abantu bose b'abirabura bazisanga muri ubu butumwa.'

Malaika yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y'Umuryango w'Afurika y'Ubumwe n'ahandi, ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa 'Notre Damme Du Nil.'

Aherutse gukina muri filime 'Umurage' ishingiye ku nkuru mpamo y'umukobwa witwa Mushimiyimana Aline w'imyaka 12 y'amavuko, watewe inda agatereranwa.

Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012 agaragara mu muvugo witwa 'Black skin' 

Malaika yavuze ko kuva mu 2015 yashavujwe n'ukuntu abirabura bafatwa nabi muri Amerika, bituma yandikira ibaruwa Nyina amubwira ko ashaka gutaha


 

Uyu muvugo 'Black skin' ugaragaramo Jesca Sendama, Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni



KANDA HANO UREBE UMUVUGO 'BLACK SKIN' WA MALAIKA UWAMAHORO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110771/malaika-yifashishije-miss-aurore-mu-ibaruwa-yandikiye-umubyeyi-we-ku-kuntu-abirabura-bacun-110771.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)