Ko Leta ifite amafaranga kuki idasohora amashusho y'indirimbo y'Igihugu ? Umukaritasi aribaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakomeje kwidagadura birenze dore ko muri myaka ibiri ishize ari bwo urubuga nka Twitter rwatangiye gushyuha cyane rukoreshwa na benshi mu gihe mu bihe byatambutse uru rubuga rwakoreshwaga n'abiyubashye gusa.

Uko Twitter ikomeza kugenda iyobokwa na benshi mu Rwanda ni na ko ibyo batambutsaho bigenda biba byinshi ariko ari na ko ireme ryabyo rigenda rigabanuka.

Hariho benshi bakoresha amazina y'amahimbano aho bakunze kuba batera igiparu kuri uru Twitter, ibintu bitari bimenyerewe mu bihe byashize.

Uwitwa Umukaritasi ubu noneho yashyizeho igitekerezo cyasekeje benshi, aho yagize ati 'Ariko ko leta ifite amafaranga kuki idasohora amashusho y'indirimbo y'igihugu ?'

Benshi batanze ibitekerezo kuri iki kibazo cya Umukaritasi aho uwitwa Mwene Muzehe Nyawe, yagize ati 'Ndabivuze nzabisubiramo nureba nabi ubwenge uzi buzagusaza.'

Uwitwa Tyrone Imena we yagize ati 'Baracyashakisha drip n'abavixen batwika.'

Uwitwa Notorious to Fake we ati 'Ni ukuri nutajya indera uzajya Harvard.'

Uyu wiyita Umukaritasi kandi yigeze gushyira ifoto y'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera wari uri mu kiganiro n'umunyamakuru agapfukamunwa gasa nk'akamanutse, ashyiraho ubutumwa agira ati 'Tuributsa Kabera kwambara agapfukamunwa neza. Corona ntiyitaye niba ijwi ridasohoka neza kuko ntireba Amakuru kuri RTV.'

CP John Bosco Kabera na we yahise amusubiza amusobanurira uko byari byamugendekeye agira ati 'Hano rero hari cyera nkora ikosa ryo kumanura agapfukamunwa mvugisha abanyamakuru, nahise nkeburwa ku buryo kuva icyo gihe kugeza ubu nkambara neza cyane, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Coronavirus nta kudohoka.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Ko-Leta-ifite-amafaranga-kuki-idasohora-amashusho-y-indirimbo-y-Igihugu-Umukaritasi-aribaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)