Avoka wunganirwaga n'Abanyamategeko bakomeye mu Rwanda yatsinze Ubushinjacyaha bwamuregaga inyandiko mpimbano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiro Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uyu munyametegko mu rubanz yeregwagamo n'Ubushinjacyaha kuri kiriya cyaha cyakekwaga ko cyakozwe muri 2015 ubwo Me Calvin yunganiraga uruganda Hima Cement Uganda Ltd mu rubanza rwari rwarezwemo Dusabimana Beatrice.

Mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize kwa Nzeri, Ubushinjacyaha bwagaragaje imikorere y'icyaha cy'inyandiko mpimbano cyakekwaga kuri uriya munyamategeko, bumusabira kuzafungwa imyaka 7 no gucibwa ihazabu ya Miliyoni 3Frw.

Mu gusora icyemezo cy'urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira, Urukiko rwagize umwere Me Mitali Calvin ngo kuko ibyo yakurikiranwagaho bitakozwe mu bubasha bwe ahubwo ko byari bishingiye ku kazi yari yakoze nk'umwuga.

Inyandiko mpimbano yari ikurikiranyweho Me Mitali Calvin, ni iyo byavugwaga ko uruganda Hima Cement Uganda Ltd rwatsinzemo uriya munyemari Dusabimana Beatrice ngo kandi icyemezo cyatumye atsinda kikaba cyarashingiye kuri iriya nyandiko yiswe application For Credit Facility yo ku wa 08 Nzeri 2015.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahubwo rwahanishije Hima Cement Uganda Ltd gutanga ihazabu ya Miliyoni 5 Frw nk'uko byari byanasabwe n'Ubushinjacyaha.

Ni urubanza rwari rurimo Abanyamategeko batatu [tutabariyemo uyu waregwaga] bafite izina rikomeye mu Rwanda ari bo Me Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Me Nkundabarashi Moise wamenyekanye mu rubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara na Me Rutabingwa Athanase wigeze kuba Perezida w'urugaga rw'abavoka mu Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Avoka-wunganirwaga-n-Abanyamategeko-bakomeye-mu-Rwanda-yatsinze-Ubushinjacyaha-bwamuregaga-inyandiko-mpimbano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)