U Bubiligi bwahaye u Rwanda doze ibihumbi 196 z’inkingo za COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkunga yatanzwe muri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye nabyo bikabasha kubona inkingo bityo bikihutisha ibikorwa by’ikingira.

Iyo nkunga yabonetse mu masaha make u Rwanda rumaze kwakira indi ingana na doze ibihumbi 857 by’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca rwahawe n’u Butaliyani.

Inkingo rukomeje guhabwa ndetse n’izo rugura zitezweho kwihutisha umuvuduko w’ikingira intego rwihaye yo kuzaba rwarakingiye 60% by’abarutuye mu mpera za 2022 ikagerwaho, ibintu bizagarura ubuzima busanzwe.

Magingo aya abaremga miliyoni 2,1 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo, naho abarenga miliyoni 1,6 bakingiwe byuzuye.

Imibare y’abandura n’abahitanwa n’icyorezo nayo igenda igabanuka. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ari intambwe yo kwishimirwa cyane ko ibikorwa byinshi bimaze gukomorerwa, ikibutsa Abaturarwanda kutirara hirindwa ko ibintu byasubira irudubi.

Inkingo u Bubiligi bwahaye u Rwanda zatanzwe muri gahunda ya COVAX
Zazanywe na Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere y'Ababiligi, Brussels Airlines



source : https://ift.tt/3Bde9R1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)