Kimisagara: Hatewe ‘Ibiti by’Amahoro’ hizihizwa Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uku Kwezi kwizihizwa kugira ngo Abanyarwanda baganire ku kamaro k’ubumwe n’ubwiyunge, bikajyana n’umwihariko w’u Rwanda nk’igihugu gifite amateka yihariye, arimo Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, ryagizwemo uruhare n’abakoloni.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwavuze ko impamvu y’iterwa ry’ibi biti ifitanye isano ya hafi n’aya mateka ndetse intego yabyo akaba ari ugukomeza gushimangira intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’uyu Murenge, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko ibi biti byatewe ahantu hahurira abantu benshi.

Yagize ati “Ahantu byatewe ni ahantu hakunze guhurira abantu benshi, bagiye kuhakorera inama cyangwa ibindi bikorwa rusange. Tubyitezeho umusaruro kuko buri nshuro abantu bazajya bahura, bazajya babona cya giti, bibukiranye akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge bityo burusheho gucengera mu Banyarwanda. Ibyo bizarushaho kutuzanira amahoro, ari na yo mpamvu ibi biti twabyise ibiti by’amahoro.”

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimisagara yagize ati "Ni byiza cyane kuko bizatuma abaturage twese twumva ko dukwiye kubana mu mahoro nta wubungamira undi, cyane ko twumvise ko abaturage ubwacu ari twe tuzajya tubyuhira."

Ibi abihuriyeho na Karegeye Emmanuel, wagize ati "Ibi biti byadushimishije kuba byatewe mu murenge wose nk’ikimenyetso cy’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, bizagaragariza buri muturage ko akwiye kubana na mugenzi we mu mahoro."

Uretse iki gikorwa, urubyiruko rw’abakorerabushake rwo muri uyu Murenge wa Kimisagara rwishyuriye abaturage 200 batishoboye mituweli.

Abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara bateye Ibiti by'Amahoro bigamije gushimangira Ubumwe n'Ubwiyunge
Ibi biti byatewe muri buri Mudugudu ahahurira abantu benshi



source : https://ift.tt/2YkRQuv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)