RwandAir na Qatar Airways byasinye amasezerano azafasha abagenzi kugana mu byerekezo bisaga 65 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2021, ni bwo Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo n’Umuyobozi wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, bashyize umukono kuri aya masezerano y’impande zombi.

Aya masezerano azwi nka “codeshare agreement”, ashyirwaho iyo ibigo bibiri by’indege byinjiye mu mikoranire ituma kimwe gishobora guha umugenzi gahunda y’urugendo ariko ikubahirizwa n’ikindi.

Muri aya masezerano kandi RwandAir izatangiza ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’uwa Doha ariko zidahagaze bitarenze Ukuboza 2021.

Biteganyijwe ko abagenzi baturutse mu mfuruka zose z’Isi bazungukira muri aya masezerano kuko azatuma ibyerekezo yaba indege ya RwandAir na Qatar Airways iganamo biziyongera.

Abagenzi bakoresha izi ndege kandi bazoroherwa no kugura amatike mbere [reservation] mu gihe cyo gukora ingendo ziri mu byerekezo izi sosiyete zikoreramo; bazajya bahabwa itike imwe ndetse n’ibindi bijyanye no gusakwa, gusuzuma imizigo yabo byose bikorerwe mu buryo buhuriweho.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko isinywa ry’amasezerano ari ingenzi mu mikoranire yabo na Qatar Airways.

Yagize ati “Iyi ni intambwe ikomeje kuri RwandAir ndetse ni intangiriro y’urugendo rushya na Qatar Airways. Twishimiye byimazeyo guha ikaze Doha mu cyerekezo gishya, gihuza abakiliya bacu na Qatar.’’

“Aya masezerano azaha abakiliya bacu amahirwe akwiye kandi aboneye azafasha RwandAir kubaka ubudahangarwa ku Isi yose no kubakira ku musingi uhamye w’abakiliya ifite muri Afurika.’’

Amasezerano y’imikoranire hagati ya Qatar Airways na RwandAir yitezweho kuzahura urwego rw’ingendo zo mu kirere rwahungabanyijwe n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, icyorezo cyatumye ingendo nyinshi mpuzamahanga zihagarara.

Umuyobozi wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, yahaye ikaze RwandAir mu rugendo rudahagaze rwa Kigali-Doha.

Yakomeje ati “Binyuze muri aya masezerano yumvikanyweho, twiteguye gutanga amahitamo aboneye ku bakiliya bacu muri Afurika n’ahandi ku Isi.’’

“Imikoranire mishya izafasha Qatar Airways kwinjira ku isoko ry’Akarere no kuzuzanya n’uburyo bwacu bwo kwagukira ku Mugabane wa Afurika.’’

Qatar Airways ishaka gushinga imizi ku isoko rya Afurika no kugera mu byerekezo bitandukanye birimo Bujumbura mu Burundi, Kinshasa na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Binyuze muri aya masezerano, abakiliya ba RwandAir bazajya bashobora kugura amatike ku ngendo zigana mu byerekezo birimo Amerika muri New York, Washington D.C., Dallas na Los Angeles.

Imikoranire kandi izanagukira mu mijyi y’i Burayi irimo London, Zurich na Madrid ndetse no muri Aziya mu mijyi ya Singapore, Kuala Lumpur na Bangkok.

RwandAir yinjiye mu mikoranire na Qatar Airways nyuma y’iminsi mike, Ikigo gikora Ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo, Skytrax kiyishyize ku mwanya wa mbere muri Afurika muri Sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zifite abakozi batanga serivisi nziza mu 2021.

Ni igihembo cya kabiri yari yegukanye nyuma y’uko muri Gicurasi 2021 yari yabaye ikigo cya mbere muri Afurika cyashyizwe ku rwego rwa ’Diamond’ kibikesha kugira indege zitekanye kandi zirimo isuku ifasha abagenzi kutandura COVID-19.

Muri Kanama 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byemeranyije ko abakiliya bakora ingendo nyinshi bazikoresheje bazajya bahitamo ibyerekezo bashaka birenga 160 by’izi sosiyete zombi banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’icya Hamad kiri i Doha muri Qatar.

Ayo masezerano ateganya ko umukiliya wa Qatar Airways wagorwaga no gukorera ingendo muri Afurika kubera ko iyi sosiyete itahagera hose, azajya ajyayo kimwe n’uwa RwandAir wifuza kujya aho itagera ariko Qatar Airways ihagera azoroherezwa kuhagera.

RwandAir igana mu byerekezo 30 mu Burengerazuba, Iburasirazuba, Amajyepfo no muri Afurika yo Hagati, Uburengerazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo n’Umuyobozi wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano
Aya masezerano azafasha abagenzi bakoresha indege za RwandAir na Qatar Airways kugana mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n'ahandi ku Isi



source : https://ift.tt/3AcLPwO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)