MTN Rwanda yatangije ‘Iremere na Yolo’ izafasha urubyiruko gutsindira miliyoni 10 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi poromosiyo yatangiye ku wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira 2021, izamara ibyumweru 12, igenewe abari muri gahunda ya Yolo, ni ukuvuga urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 25 ndetse n’abafite 28 batangiranye n’iyi gahunda.

Kuba umunyamahirwe bigusaba gukoresha serivisi za Yolo zitandukanye zirimo kugura inite na internet, gukoresha Ayoba na Star connect, serivisi yo guhamagara ugahuzwa n’icyamamare ukunda.

Kwinjira muri iyi poromosiyo ukanda *154*7# ugakomeza gukoresha serivisi za Yolo kurusha uko wazikoreshaga.

Abazakoresha izi serivisi kurusha abandi bazahabwa ibihembo bitandukanye, buri cyumweru bazajya bahemba ndetse hazatangwe n’igihembo nyamukuru poromosiyo isoje.

Ibihembo bizatangwa birimo televiziyo, mudasobwa, amakarita yo guhaha, moto, amagare, telefoni zigezweho, inite na internet. Mu gusoza irushanwa hazahembwa abanyamahirwe batatu uwa mbere azahabwa miliyoni 5Frw, uwa kabiri miliyoni 3Frw, uwa gatatu ahabwe miliyoni 2Frw.

Umukozi muri MTN Rwanda, Wibabara Gisèle Fanny, yavuze ko bashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo bafashe urubyiruko kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 ndetse no kuzamura impanuro zabo.

Yagize ati “Buri mwaka tugira poromosiyo yo gushimira abakiliya bacu ariko tugira ikindi kintu twabaha cy’impano. Ubu twashatse kugira ngo twibande ku rubyiruko kuko ruri mu bantu bagizweho ingaruka na Covid-19 ni bwo twavuze ngo ni iki twabakorera kugira ngo tubahe impano zabasha kubazamura.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye bahitamo urubyiruko ari ukugira ngo barufashe kuzamura impano zabo.

Abazajya batsinda bazajya bahemberwa kuri teleziviyo Rwanda buri wa Gatanu guhera Saa Moya z’umugoroba, nimero ya MTN izajya ihamagara abatsinze ni 0784000000.

MTN Rwanda yatangije ‘Iremere na Yolo’ izafasha urubyiruko gutsindira miliyoni 10 Frw



source : https://ift.tt/3aoTayV
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)