Kigali: Uwahoze ari umubikira yahishuye ubut... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi ntituri bugaruke ku myirondoro ye, gusa yahamije ko mu kibikira hakorerwamo ubutinganyi kandi yabyiboneye n'amaso ye ubwo yari we ati; "Bibaho narabyibonye n'amaso yanjye ibyo mvuga ntabwo ari ibintu nagiye numvana umuntu. Njye ni byo niboneye n'amaso yanjye, gusa wenda nshobora guhishira uwo nabibonye ho kwanga kumuteza Isi!".


Yashimangiye ko yabyibonye n'amaso ye

Yongeye kubishimangira ati: "Narabyiboneye mbibona, umuntu naryamye ku gitanda, ndyamye ku cyo hejuru nawe aryamye ku cyo hasi afite ibikoresho byose yarabyiteguye abikora mbireba kandi yari umuyobozi. Yari umuyobozi wanjye kandi nawe arabizi kuko n'uyu munsi arankurikira, iyo duciye inyuma aranyandikira tukaganira nkamubirwa nti ibi uzabivemo".

Uyu mubyeyi yavuze ko hari benshi babiretse yagiye yigisha mbese abagira inama ati "Ndashima Imana ko kuva natangira kuvuga ubutumwa hari ababikoraga babiretse n'ubwo harimo abatabyumva ariko abatabyumva ni abakirisitu kuko bahishwe byinshi bazi ko bitabaho". Agaruka ku cyatumye ava mu kibikira yagize ati: "Kubivamo si uko nasambanye. Hari n'abagiye bavuga ngo wenda mvuga ubutinganyi bwo mubihaye Imana nkabagutinze. Ntawantinze ariko narabibonye".

Yakomeja gira ati: "Kandi namwe muba mwandika komanteri mwigiza nkana murabizi hari n'amakuru n'abagenda babivuga ni ukuvaga rero ibyo byose n'ibigenda bikorwa hari uburyo ugera mu kintu, icyo wagiye ugiye gushaka ntube aricyo ubona uko wigishwa ijambo ry'Imana ntabe ariko urihabwa".

Yakomeja abisobanura neza ati: "Ni nyota nari mfite yo gusenga ndebye nsanga uburyo basengamo imbere birutwa n'uko nabaho ndi umukirisitu Gatolike, ndi umukirisitu wo ku Cyumweru usanzwe". Yongeyeho ko hariya bagira inshingano nyinshi zitabemerera gusenga ibi rero bikaba byaratumye afata umwanzuro wo kuva mu kibikira ubu akaba ari umu pantekote.


Mu gipantekote yagiyemo yari amaze imyaka itanu ari umukirisitu. Yongeye gushimangira ko atavuye mu kibikira atagiye gushaka umugabo nk'uko wenda hari abashobora kubitekereza. Yabajijwe uko yakira kuba yarigeze kuba umubikira ubu akaba yitwa mama w'abana, asobanura byinshi ashimangira ko anyuzwe no kuba yaravuye mu kibikira ubu akaba yubatse afite n'abana b'abahungu batatu.

Yagize ati: "Imana ijya ihamagara, igahamagara kandi ikanatoranya ariko hari n'igihe umuntu agutoranya Imana itagutoranyije kuko gushaka ni isezerano Imana yatanze, yaravuze ngo mubyare mwororoke, kandi kubyara ukororoka ni uko habaho Adam na Eva. Imaze kurema Adam yaravuze ngo si byiza ko abaho wenyine".

Yakomeje avuga ko no mu iremwa ry'isi, Imana yashyizeho Adam na Eva nyuma hakazaho abana, ibi bikaba bifite igisobanuro gikomeye. Aha niho yahereye avuga ko kuba yavuga ko yubatse ndetse afite n'abana ari ishema kuri we. Ibi byose yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BigTown TV ikorera kuri Youtube.

REBA HANO IKIGANIRO CYOSE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110270/kigali-uwahoze-ari-umubikira-yahishuye-ubutinganyi-bukorwerwamo-yiboneye-anatangaza-icyatu-110270.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)