Kigali: umugabo yasahuye inzu y'umugore we yitabaza umupfumu,none dore ibibaye.(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mujyi wa Kigali haravugwa umugabo wibye umugore we ibikoresho byose byo mu nzu ashaka kubyimurira ku wundi mugore, birangira hitabajwe umuvuzi gakondo ,ahita abigarura.

Nk'uko bigaragara mu mashusho dukesha Dreamtv.rw kuri Youtube, bitangira umugore yagiye mu kazi maze umugabo we agapakira ibikoresho byose byo mu nzu, birimo akabati, uburiri ,intebe ndetse akamutwarira amafaranga. Ubwo abaturanyi bahise batungurwa bagirango barimutse nibwo bahise bahamagara kuri telefoni uyu mugore nyirurugo. Yahise ataha asanga umugabo we yimutse atwaye ibintu byose uretse imyenda yumugore.

Yahise ata umutwe hanyuma atangira guhamagara umuganga wa gakondo wahise uza maze mu gukoresha imiti ye, wa mugabo wari wibye umugore ngo yahise ava mu modoka yari ipakiye bya bikoresho atangira kwigaragura hasi.Nibwo abaturage bahuruye bamufatana ibikoresho yari yibye babisubiza mu rugo.Uwo mupfumu na we yahise amuha umuti utuma yongera kumera neza.Abaturanyi bashinjaga uyu mugabo kuba umuhehesi ndetse no gusahura abagore bose abanye nabo.Bivugwa ko afite undi undi mugore yari ashyiriye ibi bikoresho.



Source : https://yegob.rw/kigali-umugabo-yasahuye-inzu-yumugore-we-yitabaza-umupfumunone-dore-ibibaye-video/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)