Karongi: Abagore batangiye bizigamira 500 Frw, none bageze ku mutungo wa miliyoni 250 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu aba bagore bafite ishuri riba irya mbere mu gutsindisha n’umutungo ubarirwa muri miliyoni zirenga 250.

Nikuze Marceline, Umuyobozi w’Umuryango Impuhwe, ufite Ishuri rya Etoile Rubengera, avuga ko batangiye mu 1989, ari abagore 20, buri mugore atanga amafaranga 500 ku mwaka. Aya mafaranga yaje kwiyongera buri wese akajya atanga 1000 Frw ku mwaka, nyuma baza kongeraho ikindi gihumbi; kuri ubu buri wese atanga 2000 Frw ku mwaka.

Yagize ati “Twatangiye mu 1989, dutangira turi abagore 20, intego yari ukugira ngo dufashe ababyeyi bo muri kano gace, basigaga abana mu ngo abakozi bakabahohotera cyangwa bakagira n’ibindi bibazo. Dufata abo bana kugira ngo barindwe iryo hohoterwa, tubahe uburere, ariko noneho tunabigishe amasomo”.

Uko imyaka yagiye ishira, aba bagore bagiye babona abaterankunga. Kuri ubu bafite ishuri ry’intangarugero ku rwego rw’igihugu. Iri shuri umwaka ushize ryari ku mwanya wa 11 mu gihugu, no ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Karongi.

Nikuze avuga ko ikintu kibibafashamo ari ugusenga no kugira abarimu bafite ubushake bategura umwana kuva mu mashuri y’incuke kugeza arangije abanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukase Valentine, yashimiye abanyeshuri barangije muri Etoile Rubengera kuko bagize amanota yo hejuru bagahesha ishema akarere.

Ati “Turabashimira kandi turabasaba gukomeza gukunda ishuri bakazakomeza bagatsinda uko bagenda bazamuka mu byiciro by’amashuri bitandukanye. Turabasaba kwiga bafite intego kugira ngo ejo n’ejo bundi bazavemo Abanyarwanda babasha kwiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo”.

Yavuze ko nk’akarere bashima uruhare rw’aba bagore 20 bishyize hamwe bagashinga umuryango Impuhwe kuko ugira uruhare mu iterambere rya Karongi.

Ishuri rya Etoile Rubengera ryigamo abanyeshuri 620, rikagira abakozi barenga 30 bahoraho.

Aba bagore 20 barishinze, batangiye bizigama 500 Frw, kuri bafite ibikorwa bibarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga 250 Frw birimo ibibanza n’inzu.

Mu bikorwa bakora harimo kwigisha abakuze batazi gusoma kwandika no kubara ndetse banafasha abakobwa babyariye iwabo kwiga imyuga irimo kudoda no gusuka kugira ngo babashe kwibeshaho bo n’abana babo.

Aba bagore bashinze ishuri riri mu ya mbere atsinda neza mu Ntara y'Iburengerazuba
Nikuze yavuze ko intego ari ugukomeza kubaka ibikorwa by'iterambere



source : https://ift.tt/3Bzf6Dd
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)