Kalimba Julius wanga urunuka 'Playback' yashy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalimba Julius ni umuramyi wanga urunuka umuziki wa 'Playback' (kuririmbira kuri CD/Flash) akaba umukunzi w'umuziki w'umwimerere ucurangiweho ako kanya 'Live'. Amakuru avuga ko hari igitaramo uyu muhanzi yigeze gutumirwamo mu myaka yashize, akigezemo asanga abahanzi bose bari kuririmba 'Playback', ahita yitahira ataririmbye kubera uburyo umuziki wa 'Playback' umurya mu matwi.

Kalimba, umunyabigwi mu muziki wa Gospel akomeje kugaragara mu isura nshya y'umuziki utuje mu gihe amenyerewe mu ndirimbo zibyinitse. Ubu afite indirimbo nshya yakoranye na Prosper Nkomezi ivuga ku ntsinzi yabonekeye i Gorogota. Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe mu buryo bugezweho bwa 'Live Recording'. Amajwi yayo yakozwe na Boris Pro naho amashusho atunganywa na DH Entertainment. Iyi ndirimbo 'Intsinzi' ije ikurikira 'Nyiringabo' imaze iminsi micye iri hanze.


Kalimba Julius hamwe na Prosper Nkomezi bakoranye indirimbo

Kalimba Julius ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo 'Ntabeshya' yamwubakiye izina, yabwiye InyaRwanda.com iyi ndirimbo ye nshya 'Intsinzi' yakoranye na Prosper Nkomezi yibutsa abantu "Intsinzi twaboneye i Gorogota ku bw'amaraso ya Yesu Kristo wasize ubwiza n'icyubahiro yari afite mu Ijuru akaza gucungura abatuye Isi ". Yavuze ko na n'ubu amaraso ya Yesu agitsindishiriza abizera Yesu Kristo muri byinshi biruhije bahura nabyo mu Isi.

Muri iyi ndirimbo 'Intsinzi', Kalimba Julius na Prosper Nkomezi baterura bagira bati "Waratsinze, wanesheje urupfu, intsinzi ni iyawe, i Gorogota watsinze wa mwanzi, intsizi ni iyawe. Ni wowe utegeka iyi si, Ijuru rirakubaha. N'ibyaremwe byose bipfukama imbere yawe". Ni indirimbo ifite amashusho meza aryoheye ijisho dore ko aba baramyi n'abaririmbyi babo bose baba bambaye imyenda y'umweru, bigasemburwa n'uburyohe bw'amajwi y'aba baramyi n'ubutumwa baririmba.


Kalimba ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi


Prosper Nkomezi nawe ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi

REBA HANO INDIRIMBO 'INTSINZI' YA KALIMBA JULIUS FT PROSPER NKOMEZI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110031/kalimba-julius-wanga-urunuka-playback-yashyize-hanze-indirimbo-intsinzi-yakoranye-na-prosp-110031.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)