Ishati ya 'Ntunyegere' yambawe na Producer Madebeat ikomeje kuvugwaho kurikoroza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyamba kuva mu mpera z'iki cyumweru hakomeje kugarukwaho cyane imyambarire yaranze abitabiriye ibitaramo byabaye birimo icy'imyambarire cyateguwe n'Umunyamakurukazi Bianca ndetse n'icyatangiwemo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021.

Abitabiriye Kiss Summer Awards 2021 yabereye muri Kigali Arena, babanzaga gutambuka ku musambi utukura (Red Carpet/ Tapis Rouge) umenyereweho gutambukaho ibyamamare biba bishaka kugaragaza imyambarire.

Ibi byamamare nyarwanda byabanzaga gufata n'amafoto, byaje bisa nk'ibiri guhiganwa mu myambarire kuko buri wese yagaragazaga agashya ke.

Gusa uwatunguye benshi n'ubu ukomeje kugarukwaho ni umugabo utunganya indirimbo z'abahanzi ari we Mucyo David uzwi nka Madebeats uri no mu bari bahataniye igihembo cyegukanywe na Element.

Madebeats waje mu itsinda rimwe n'abarimo Dj Pius, yaje yambaye ishati nini cyane ku ijosi iriho ikimeze nk'urubaro ruri imbere ku buryo nta muntu wabashaga kumwegera.

Benshi bagize icyo bayivugaho ku mbuga nkoranyambaga harimo n'abavuze ko uriya mwambaro ari wo ugaragaza guhana intera mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya COVID-19 ibizwi nka Social Distancing mu ndimi z'amahanga.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ishati-ya-Ntunyegere-yambawe-na-Producer-Madebeat-ikomeje-kuvugwaho-kurikoroza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)