Covid-19 yarogoye ibikorwa byo kuganiriza abagororwa n'abo bazasanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bivugwa n'umuhuzabikorwa wa AMI, Jean Baptiste Bizimana, ngo bateganyaga kwinjira muri gereza bakaganiriza abagororwa, babategurira kuzasubira mu miryango yabo amahoro, abashaka gusaba imbabazi bakabategura, hanyuma bakazabahuza n'abo bahemukiye kugira ngo bemere icyaha ku mugaragaro basabe imbabazi.

Bateganyaga no kuganira n'imiryango abagororwa bazatahamo kugira ngo bazabashe kubabanira batashye, ariko byose byabakundiye igihe gitoya, hanyuma Coronavirus yadutse, bahindura ingamba.

Bizimana agira ati “Ibiganiro twagombaga gutanga imbonankubone byabaye ngombwa ko twifashisha ikoranabuhanga, tukohereza ama CD ariho amajwi n'amashusho, na bo bakabaza banyuze inzira ijya kumera ityo. Ntabwo byagenze uko twabyifuzaga, n'ubwo hari umusaruro byatanze.”

Igikorwa cyo guhuza abagororwa n'abo bahemukiye ngo babasabe imbabazi na cyo ngo bagisimbuje icyo gufasha abahemutse kwandikira amabaruwa asaba imbabazi abo bahemukiye.

Bizimana ati “Nk'ubu aho kugira ngo tubahuze n'abo bahemukiye imbonankubone, twifashishije amabaruwa, ariko ugasanga usabwa imbabazi avuga ngo iyo mubona hari icyo nagombaga kumubaza.”

Kugira ngo batazibura bageze iwabo, babateguriye inyandiko ikubiyemo uko ubuzima bwifashe, nyuma y'imyaka myinshi bari muri gereza, aho bababwiraga bati nugera mu muryango uzitwara gutya, ibi uzabireka, ibi ntuzabikore n'ibindi.

Hari ibyo babashije kubona mu kazi bakoraga batari baratekereje mbere, harimo kuba mu rubyiruko baganiriye, barasanze 16% barahungabanye bityo bakaba bateganya kuzashyira imbaraga mu kurwigisha mu bihe bizaza.

Basanze kandi hari abagororwa bagera hanze nyuma y'imyaka myinshi bibura, ari yo mpamvu biyemeje kuzakomeza umurimo wo kwigisha abari muri gereza, cyane ko basanze abo bagiye bigisha hanyuma bagataha bagerageza kubana neza n'abo basanze neza, ntibananiranwe nk'abagiye barekurwa batigishijwe.

Ikindi cyabateye ishyaka ryo kumva bakwiye gukomeza, ni uko mu bagororwa bigishije harimo ba ruharwa 60 bari barinangiye ubu batangiye guhinduka.

Bizimana ati “Hari itsinda ry'abagera kuri 60 byabaye ngombwa ko dukorana amezi atandatu, duhura na bo gatatu mu cyumweru. Banyeretse ko tudakwiriye guhamba umuntu akibona, ko igihe cyose umuntu agihumeka ashobora kuva i buzimu akagaruka ibintu.

Bagiye bahinduka buke buke, kugeza ubwo bamwe baduhaye amabaruwa asaba imbabazi, atanga n'amakuru amwe n'amwe bari barahishe mbere.”

Muri ba ruharwa abo harimo abacengezaga amatwara y‘amacakubiri mu bandi bagororwa ubu biyemeje kubireka.




source : https://ift.tt/3pAe5rw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)