Ingabo u Rwanda rufite muri Mozambique zarenze 1000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yatanze mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar. Yayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga mu gihe abandi bantu bo bari bayitabiriye imbonankubone.

Iyi nama ngarukamwaka izamara iminsi ibiri uhereye ku wa 12 Ukwakira yiga ku bibazo bikibangamiye umutekano ku Isi.

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Steve Clemons ukorera ikinyamakuru The Hill cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabajijwe ibintu by’ingenzi yitaho mu kazi ke, by’umwihariko ibyatumye abyuka akajya mu kazi.

Umukuru w’Igihugu yasubije ko ibintu by’ingenzi kuri we ari umutekano n’ubuzima, asobanura ko nta gihugu na kimwe cyabyigezaho ubwacyo yaba muri Afurika, mu Burayi cyangwa se mu Burasirazuba bwo hagati.

Yavuze ko umutekano muke uterwa n’inenge ziba ziri mu miyoborere zigeza ku bibazo birimo iterabwoba yewe na Jenoside nk’uko byagenze mu Rwanda ku buryo ikibazo kirenga imbibi z’igihugu. Yavuze ko nubwo hari amasomo yagiye yigwa y’uburyo ibi bibazo byakemurwa, umusaruro ukomeje kuba iyanga.

Yatanze urugero kuri RDC aho hashize imyaka 20 Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zitaragera ku musaruro wazo, anavuga kuri Afghanistan aho ibintu byongeye gusubira irudubi nyuma y’imyaka ingana nk’iyo hariyo Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Imbaraga zishyirwa mu gace ka Sahel mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ntabwo zirahindura imiterere y’umutekano waho. Ntabwo ikigenderewe ari ugutunga agatoki ariko nibura twavuga ko hari ikintu kitagenda neza mu bijyanye n’uburyo umutekano wambukiranya imipaka witabwaho.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gituma ibyo bibazo bikomeza gufata intera atari amafaranga yabuze ndetse ko nta ngano y’amafaranga ishobora kugira uruhare mu kugarura amahoro hatabayeho imiyoborere myiza.

Yavuze ko kubera amateka y’u Rwanda, rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro rugakora ikinyuranyo uko rushoboye.

Ati “Twarabikoze binyuze muri Loni cyangwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe nko muri Centrafrique, Sudani na Sudani y’Epfo. Muri make, u Rwanda rumaze imyaka myinshi ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro.”

Yavuze ko binyuze mu busabe bwa Mozambique, u Rwanda rwohereje Ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado kugira ngo zijye kurwanya imitwe y’iterabwoba iharangwa.

Ingabo u Rwanda rufite muri Mozambique ni hafi Ingabo 2000

Perezida Kagame yavuze ko muri Mozambique ku ikubitiro u Rwanda rwoherejeyo Ingabo n’Abapolisi 1000 ariko ubu bamaze kwiyongera kuko bari hafi kugera ku 2000.

Ati “Guverinoma ya Mozambique yaradutumiye n’ibindi bihugu nk’uko yatumiye ibyo muri SADC n’abaturanyi bayo. U Rwanda rwagiyeyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bw’igihugu cy’inshuti cyari gikeneye ubufasha bwihuse. Twohereje Ingabo zirenga 1000. Dufite ubu izigera hafi ku 2000, Abasirikare n’Abapolisi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose byakozwe mu buryo bwihuta, ingabo ziroherezwa ndetse kuva icyo gihe hamaze guterwa intambwe ikomeye.

Ati “Kandi ni u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique bashatse ubushobozi bwo gushyigikira ibi bikorwa. Ntitwigeze tubona inkunga y’amafaranga iturutse hanze.”

Yifashishije ibimaze gukorwa, avuga ko imikoranire hagati y’ibihugu igamije gukemura ibibazo muri Afurika ikwiriye kuba yihutisha ibintu bigatandukana n’ibikorwa by’aho inzira zikoreshwa zitinda.

Ati “ Iyo dukoresha inzira zisanzwe, ahari ubu twari kuba tugitegereje tutazi igihe tuzatangirira.”

Perezida Kagame yavuze ko ubu ibihugu byombi biri gufatanya mu kureba inkomoko y’ibibazo byatumye Intara ya Cabo Delgado yibasirwa n’imitwe y’iterabwoba. Mu gihe izaba yamaze kumenyekana, Guverinoma ya Mozambique ni yo ifite inshingano zo gukemura icyo kibazo.

Ibi bizakorwa u Rwanda rufasha Mozambique yaba mu guha imyitozo ingabo ku buryo iteka iki gihugu cyaba gifite igisirikare cyabasha kwirwanirira kidasabye ubufasha.

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitagomba kuba mu gihugu zagiye gutabara iteka, ahubwo ko zikwiriye gukora ku buryo zuzuza inshingano zazo ubundi igihugu kigasigara cyicungiye umutekano.

Ingabo n’Abapolisi u Rwanda rwohereje muri Cabo Delgado bahagurutse bwa mbere ku wa 9 Nyakanga 2021.

Perezida Kagame yavuze ko nta mafaranga ashobora gutuma umutekano uboneka ahubwo uboneka bishingiye mu miyoborere myiza
Umukuru w'Igihugu yitabiriye iyi nama hifashishije ikoranabuhanga
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku Isi bungurana ibitekerezo ku byatuma umutekano urushaho kwimakazwa
Perezida Kagame mu mpera za Nzeri 2021, yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique mu rugamba rwo kugarura amahoro

Amafoto: Village Urugwiro




source : https://ift.tt/3awLESl
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)