Mu murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Huye haravugwa inkuru ibabaje aho imvura nyinshi ivanze n' inkubi y' umuyaga yishe abantu babiri , ndetse ikanangiza ibikorwa byinshi by' abaturage. Iyi mvura yaguye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, ahagana ku isaa Moya z'Umugoroba.
Amakuru avuga ko abo bantu iyo mvura yishe ari bo mu Kagari ka Byinza ko mu Mudugudu wa Buremera.
Uretse abo bantu yishe , hanangiritse ibikorwa remezo birimo inzu z' abaturage , amashuri , imyaka y' abaturage ndetse n' ibindi bigiye bitandukanye.
Nk' uko Twitter y' Akarere ka Huye kabinyujije kuri uru rubuga kavuga ko inzego zinyuranye zazindukiye aho byabareye mu rwego rwo gukomeza abaturage no kubarura ibyasenyutse.
Abayobozi basabye abaturage gutabarana,abafite inzu zitangiritse bagacumbikira abasenyewe n'ibiza mu gihe batarubakirwa.
Kubarura ibyangiritse birakomeje.
Mu bufatanye bw'Akarere na @RwandaEmergency hari gushakwa uko aba baturage bagizweho ingaruka n'ibi biza bagobokwa.



