Rutahizamu wa AS Kigali, Sugira Ernest yafashe umwanzuro wo guhindura nimero 16 yari amaze imyaka 10 yambara muri shampiyona y'u Rwanda.
Sugira Ernest yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda muri 2012 akinira AS Muhanga, yayikiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri APR FC nayo ayikinira umwaka, 2014 yahise ajya muri AS Kigali ayikinira imyaka 2 ari nabwo yahise ava mu Rwanda ajya muri DR Congo yakinnye umwaka umwe.
2017 yahise aza muri APR FC ayikinira imyaka 2, iyi kipe y'ingabo z'igihugu yahise imutiza muri Rayon Sports yakiniye kugeza muri 2021. Iyo myaka yose yakinnye muri shampiyona y'u Rwanda yambaraga nimero 16.
Iyi nimero yafataga nka nimero y'amahirwe kuri we, yari imaze gusa n'aho iba ikirango cye cyane ko no mu ikipe y'igihugu ari yo yambara.
Nyuma yo kongera gusinyira ikipe ya AS Kigali muri uku kwezi, Sugira Ernest yahisemo guhindura iyi nimero yari imaze kuba ikirango kuri we.
Yabwiye ISIMBI ko impamvu yahisemo kuyihindura ari uko yasanze ifitwe n'undi mukinnyi (Biramahire Abeddy) yanga kuba yamubangamira.
Ahamya ko iyo aba ayishaka bari kubiganiraho ndetse akaba anabizi neza ko atari kuyimwima ariko ngo yasanze yarafashe ayikunze ndetse abona ari cyo gihe cyo kuba yahindura nimero yambaraga.
Nubwo yahinduye nimero yambaraga mu ikipe, gusa ngo mu ikipe y'igihugu igihe yahamagawe azakomeza kwambara nimero 16.
Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yasabye nimero 32 ko ari yo yahabwa mu ikipe ya AS Kigali, nta gihindutse niyo azaba yambaye ku mukino ufungura shampiyona bazakinamo na Espoir FC ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2021.