Uyu mugabo witwa Ntezebose w'imyaka 34 akurikiranyweho kwica umugore we Odette w'imyaka 32.
Ntezebose ukekwaho kwica umugore we amunize mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, ubu ari mu maboko ya RIB.
Yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu Murenge wa Gatore wegeranye n'uriya wa Gahara basanzwe batuyemo.
Gusa ngo ubwo yamunigaga yatabaje bituma abaturage bihutiza kuza kureba ibibaye basanga agitera akuka bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gashongore ariko aza guhita ashiramo umwuka.
Ignace Harorimana uyobora Akagari ka Murehe, avuga ko uriya muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ndetse ko byari bizwi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.
Yagize ati 'Byari bizwi n'ubuyobozi bw'Umudugudu batuyemo ko umugabo ashinja umugore we gusinda akanamuca inyuma, ubwo rero 'yamufashe aramuniga' amaze kumuniga abantu barahurura ahita atoroka.'