Igikombe cy'Isi kigiye gutuma Abanyarwanda 700 babona akazi muri Qatar #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku ikubutiro, abazabanza bakaba bazatangirana n'imikino itandukanye irimo iy'Igikombe cy'Isi cya 2022 izabera muri Qatar.

Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB, Dr Kabera Callixte, yavuze ko uyu mwaka bazohereza abanyeshuri babarirwa hagati ya 500 na 700 kubera ko Quatar izakenera abakozi benshi mu kwakira abashyitsi bazagenderera iki gihugu mu kwakira iriya mikino.

Qatar iteganya kwakira amarushanwa y'umupira w'amaguru azahuza ibihugu by'Abarabu, amarushanwa y'umupira w'amaguru uzahura ibihugu bya Aziya hamwe n'Igikombe cy'Isi cya FIFA.

Ati 'Muri Qatar harimo gutegurwa Igikombe cy'ibihugu by'Abarabu, hari igikombe cya Aziya mu Ukuboza, hakaba n'Igikombe cy'Isi cyo batubwiye ko bazacyenera abakozi 6000. Turashaka kugira uruhare muri aba bakozi batubwiye ko tubonye hagati ya 500 na 700 biteguye kubafata ni uburyo bwiza bwo kohereza hanze.'

Yakomeje agira ati 'Bazohereza impuguke ebyiri mu cyumweru cya mbere cy'Ugushyingo, gukoresha ibizami abize i Kigali n'i Rubavu ndetse n'abari kurangiza. Ni igikorwa tutihereranye n'igihugu kizi kuburyo abo tuzohereza muri Qatar. Bazagenda baduhagarariye birasaba nko nk'u Rwanda dutegura abo bantu nibitawra neza hari amahirwe ko bazaguma muri Qatar kuko abazabakoresha bafite amahoteri 40 kandi bazabishyurira itike,aho kuba banabahe umushahara.'

Mukarubega Zulfat washinze Kaminuza ya UTB, yavuze ko amasezerano yasinyanye n'ikigo cya Qatar arebana no kohereza abanyeshuri bize ibirebana n'amahoteli no kwakira abantu kwimenyereza umwuga birimo ubumenyi buri kurwego mpuzamahanga nk'igihugu cyakira ba mukerarugendo benshi.

Avuga ko abazahabwa amahirwe yo kugenda, harimo ababonye certificate y'umwaka umwe, abafite diplome mu birebana n'amahoteri n'ubukerarugendo.

Yagize ati 'Twatangiye kubategura tubabwira kuza kwiyandikisha ku ishuri, batanga ibyangombwa birebana n'amanota bagize, irangamuntu n'imyirondoro irambuye CV na Passport, ubundi bagategereza abazava muri Qatar kuza kubaha interview.'

Dr Cherno Omar Barry, Umuyobozi wa International OPEN University izafasha UTB kubaka ibikorwaremezo byongera ireme ry'uburezi UTB itanga, avuga ko bifuza gufasha Abanyafurika kwiga bakoresheje iyakure kuko basanze bihendutse.

Yavuze kandi ko abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bashobora gukomeza kaminuza muri Afurika batarenga 10% kubera uburyo Kaminuza zihenze, imibereho n'ibyo basabwa bajyayo ariko ngo kwiga ukoresheje iyakure biroroha kandi bitwara makeya.

Aya masezerano azafasha abanyeshuri n'abize muri kaminuza ya UTB na Inspire Trade Training Center ku bufatanye na International OPEN University, aba mbere bazatangirana na yo bakaba bagiye gukora ibizamini abazatsinda akaba aribo bazahita bagenda bagatangirana n'Igikombe cy'Isi cya 2022.

UTB ifite abanyeshuri basaga 5 000 barimo 3 400 biga mu ishami ryayo riri i Kigali n'abandi 1 800 biga i Rubavu, abenshi bakaba biganje mu ishami ry'ubukerarugendo n'amahoteli.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Igikombe-cy-Isi-kigiye-gutuma-Abanyarwanda-700-babona-akazi-muri-Qatar

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)