Ibintu 6 umuntu yakwitega kuri 'Rayon Sports Day 2021' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Rayon Sports Day' ni igikorwa ngaruka mwaka ikipe ya Rayon Sports ikora mu rwego rwo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino uba ugiye gutangira, iy'uyu mwaka itegereranyijwe amatsiko menshi.

Ni igikorwa cyaherukaga kuba muri 2019, 2020 ntabwo cyabaye bitewe n'icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byinshi.

Uyu mwaka kizaba ku munsi w'ejo tariki ya 24 Ukwakira 2021, kikazabera muri Stade Amahoro. ISIMBI ikaba yararanganyije amaso ikusanya ibintu 6 by'ingenzi bishobora kuzaranga iki gikorwa.

Igaruka ry'abafana nyuma y'amezi 20

Kuva muri Werurwe 2020, icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda, abafana babujijwe kugaruka muri Stade za ruhago kugeza uyu munsi.

Ku nshuro ya mbere kuva icyo gihe abafana bemerewe kugaruka gufana, iyi kipe yemerewe abafana ibihumbi 8. Benshi bategereje kongera kuryoherwa n'umupira abafana bari muri stade barimo bafana.

Igipimo cyiza cy'uko abafana bashobora kuzemerwa muri shampiyona

Shampiyona ya 2020-21 izatangira tariki ya 30 Ukwakira, kugeza ubu ntabwo FERWAFA na MINISPORTS ziratangaza niba abafana bazaba bemewe muri shampiyona.

Kuri 'Rayon Sports Day' niho hari bukorerwe isuzuma niba abafana bashobora kuzadohorerwa muri shampiyona, ibi bikaba biza kugendana n'uko bari bwitware muri uyu muhango aho ikipe yabo izakina na Kiyovu Sports.

Imyambaro izakoreshwa 2021-2022

Iyi kipe iyo yerekana abakinnyi, inerekana n'imyambaro mishya izakoresha. Iki ni ikindi cyitezwe n'abakunzi ba Rayon Sports kureba imyambaro iyi kipe izakoresha muri 2021-22.

Amatsiko ni menshi yo kumenya niba abakinnyi bazakina bambaye imyenda itariho amazina nk'umwaka ushize cyangwa niba hazaba harimo amazina.

Kwizera Olivier aremera kwerekanwa nk'umukinnyi wa Rayon Sports?

Rayon Sports yatanze umunyezamu Kwizera Olivier ku rutonde rw'abakinnyi izakoresha, ariko uyu musore yari atarayisinyira ndetse ataratangira imyitozo.

Kimwe mu byo abakunzi ba Rayon Sports biteze, ni ukureba niba uyu mukinnyi aza kwerekanwa cyane ko umutoza Masudi Djuma yavuze ko bumvikanye hasigaye ko ubuyobozi bushyira mu ikorwa ibyo bavuganye ari nayo mpamvu ataratangira imyitozo.

Abaterankunga bashya ba Rayon Sports

Uretse umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ari we Skol, Rayon Sports yabonye abandi baterankunga bashya bakorana muri 2021-22 ndetse bamwe muri bo bazaba bahari, ni mu gihe hari ababyanze bavuga ko bazerekanwa nyuma y'iki gikorwa ariko byitezwe ko hari ushobora kwerekanwa ku munsi w'ejo.

Abahanzi b'ibyamamare bafana Rayon Sports bazaririmba

Mu bahanzi batanu bamaze kwemezwa ko bazaririmba muri uyu muhango, bane muri bo bafana ikipe ya Rayon Sports, abo ni Riderman, Queen Cha, Khalfan Govinda na Senderi. Abandi ni Band ya Symphony.

Rayon Sports Day 2021 benshi bayitegereranyije amatsiko



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-6-umuntu-yakwitega-kuri-rayon-sports-day-2021

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)