Huye: Resitora yihanangirije abakiriya barura ibiryo byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iryo tangazo ryasohotse ejo tariki ya 25 Ukwakira 2021, nk'uko bivugwa n'umwe mu banyeshuri ba UR/Huye uharira, uvuga ko yaribonye uyu munsi mu gitondo kuko we ejo atahaririye, kandi ryasinyweho na ba nyiri iyo resitora nk'uko na bo babyiyemerera.

Rigira riti "Ubuyobozi bwa Amoris Restaurant VIP buramenyesha abayigana ko bitewe n'ibihombo imaze iminsi igira bitewe n'aba kiriya barura ibiryo byinshi bidahwanye n'amafaranga bishyura, ko guhera none nta mu kiriya wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragaraho ko yarura ibirengeje urugero (amafaranga yarurira) azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera".

Kuri iryo tangazo hari n'icyitonderwa kugira kiti "Abafite box ntibemerewe kuziyaruriramo bazajya bazitanga babarurire".

Ubundi iyo resitora iriramo ahanini abanyeshuri biga muri UR/Huye, bishyura amafaranga 38000 ku kwezi, bakarya saa sita na nijoro. Ugereranyije barira amafaranga atagera kuri 650 inshuro imwe. Icyakora uje kurya atararishye ukwezi kose we yishyura amafaranga 800.

Umwe mu bakobwa baharira avuga ko ukwiyarurira ba nyiri resitora binubira gukorwa na bamwe mu basore baharira na we ajya abona.

Anavuga kandi ko igishobora kuba gihombya ba nyiri resitora kurusha, ari abazana ibyo gutwaramo ibiryo biyarurira kuko akenshi batwaramo ibiryo biruta kure ibyajya ku isahani, ugasanga bihagije abakobwa batatu.

Icyakora Simon Twiringiyimana, umwe mu basohoye iri tangazo, we yanze kugira icyo arivugaho agira ati "ibiri mu itangazo birahagije".

Abanyehuye babonye iryo tangazo ricicikana ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu nyiri resitora atashatse ubundi buryo bwo kumurinda igihombo aterwa n'abarura byinshi, aho kwandika bene ririya tangazo.

Umwe yagize ati "Self-service resto ya mbere hano i Butare yitwaga JACARANDA, ica 300 Frw, mu gihe ahandi yari 50 Frw. Ariko ikareka abakiriya bakisanzura".

Undi na we ati "Iyo ushaka ko umukiriya arira amafaranga afite uramwarurira, ni ko ahenshi mbona babigenza".

Hari n'uwavuze ko amasahane yo muri za resitora aba ari matoya akaba ari yo atera abantu kubakaho inzu nk'uko abanditse ririya tangazo babyise.

Yagize ati "Erega turiya dusahane twabo ni duto, bisaba kubaka inzu cyangwa ugatsindagira. Bitari ibyo ntuhaga."

Undi na we yagaragaje ko bari bakwiye kongera amafaranga baca ku isahani aho kubuza abakiriya kwisanzura agira ati "Muri hotel ni sawa cyane, ku madorari 25 cyangwa 30 ukoresha amasaha y'amafunguro ya saa sita uko ushaka, ushatse warya kenshi!"

Undi na we yaboneyeho kunenga abahagarara ku nyama mu gihe bemerera abakiriya kwiyarurira agira ati "Ugasanga restaurant plat ni 6,000 cyangwa arenga, ariko bagahagarara ngo umuntu inyama ni imwe. Ubundi n'iyo wakwarura inyama gusa warenza ikiro cy'inyama?"




source : https://ift.tt/3jzspN5
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)