Gutsindwa na Uganda ntacyo nishinza kandi sin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 7 ni bwo Amavubi yakiraga ikipe y'igihugu ya Uganda mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu 2022, uyu mukino warangiye ari igitego kimwe ku busa cya uganda cyatsinzwe na Fahad Bayo ku munota wa 40.


Amavubi ni yo ya nyuma mu itsinda E 

Nyuma y'uyu mukino Mashami Vincent utoza Amavubi yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru aho yavuze ko ntacyo yishinza ku kuba amavubi yatakarije murugo ndetse ko ibyo kwegura bitarimo. 

Yagize ati: "Ku ruhare rwanjye ku giti cyanjye nta kintu na kimwe nishinza, kuko aba kinnyi dufite nibo duhamara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntago nakubwirako hari umukinnyi kizigenza twasize hanze, tugerageza gukora impinduka mu ikipe no guha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe itanga icyizere mu gihe kiri imbere. Gusa iby'ikibuga utegura ibyawe ariko n'abandi bategura ibyabo, gusa icyo navuga cyo turatsinzwe turababaye, Kandi ntago mfite ubwoba nabuto bwo kuba nava mu kazi, kandi kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntago biri mu masezerano".


Mashami Vincent NGO ibyo kwegura nta birimo

Mashami Vincent kuva mu mwaka wa 2018 ni we ufite ikipe y'igihugu Amavubi kuko yatangiye kuyihabwa mu buryo bw'agateganyo, ariko nyuma aza guhabwa amasezerano y'imyaka ibiri ari nayo kugeza ubu yibereyemo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110222/gutsindwa-na-uganda-ntacyo-nishinza-kandi-sinteganya-kwegura-mashami-vincent-110222.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)