Biravugwa: Umunyamakuru Eddy Sabiti ashobora... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera mu Kwezi gushize kwa Nzeri, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' nta munyamabanga mukuru rifite nyuma y'uko Uwayezu Francois Regis wari muri uwo mwanya asezeye ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.

Nyuma yo gusezera havuzwe amazina menshi ashobora kumusimbura yiganjemo abanyamakuru bakora ibiganiro by'imikino mu Rwanda.

Habanje kuvugwa umunyamakuru ukorera Fine FM, Sam Karenzi, gusa we yavugaga ko amakuru amwerekeza muri FERWAFA atayazi kuko we agishikamye mu itangazamakuru.

Havuzwe kandi uwahoze ari umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, nawe byavugwaga ko ashobora kwinjira mu buyobozi bwa FERWAFA.

Nyuma amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko umunyamakuru wa RBA, Eddy Sabiti ariwe uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Uwayezu Regis ku mwanya w'umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.

Amakuru yizewe Inyarwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, avuga ko Eddy Sabiti ariwe wamaze guhabwa izi nshingano muri iri Shyirahamwe, igisigaye ari ukubitangariza Abanyarwanda ku mugaragaro.

Eddy Sabiti ni umwe mu bakunze kunenga cyane imikorere ya FERWAFA mu myaka ishize mu biganiro bitandukanye yakoze, hakaba hitezwe impinduka azinjirana muri iri shyirahamwe rikunze gutungwa agatoki cyane ku mikorere mibi.

Umunyamakuru Eddy Sabiti aratangazwa ku mugaragaro nk'umunyamabanga mukuru wa FERWAFA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110080/biravugwa-umunyamakuru-eddy-sabiti-ashobora-kugirwa-umunyamabanga-wa-ferwafa-110080.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)