Bimwe mu bintu bituma abakobwa batinda kwemerera urukundo abasore. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri kamere y'abakobwa ntibapfa kwemerera abasore urukundo bitewe n'impamvu zitandukanye rimwe na rimwe bigatùma umusore yitwararika ngo atavaho abengwa.

Muri iyi nkuru reka turebere hamwe ibintu bishobora gutuma umukobwa atinda kwemerera umusore ko bakundana.

1.Kwihagararaho

Iyo umukobwa amaze kumenya ko umusore amwemera kandi ko yiteguye kumukorera icyo yashaka cyose kugira ngo amwegukane, nawe atangira kwihagararaho ubwo agatangira kwiha ibyizere kuko yamenye ko hari umusore umwitayeho, ariko ntabwo ari abakobwa bose ni bamwe na bamwe, muri kwa kwihagararaho nawe iyo yagukunze atinda kubikwereka cyangwa kubikwemerera kugira ngo abanze akunanize gusa.

2.Ntabwo bimurimo

Uru ni urundi ruhande abasore batajya bitaho cyane iyo bagiye gusaba umukobwa urukundo, ni ukuvuga ngo hari igihe ujya gusaba umukobwa urukundo'ubundi akagusubiza agira ati ntabwo nshaka gukundana nawe', bivuze ngo niyo uhatirije nawe agerageza uburyo bwose yakoresha ngo akunaniza kugeza igihe umuvuyeho, nyamara ashobora kubikora atakwanze ahubwo ari uko atakwiyumvishemo cyangwa ngo abe yiteguye kujya mu rukundo.

3.Isuzuma

Rimwe na rimwe abakobwa bakunze gukoresha ubu buryo bwo kunaniza basuzuma abasore, ibi bakaba babikora batekereza ibi 'Niba ankunda ntiyapfa kuva kwizima', aha ho cyokoza ntabwo abakobwa bose basuzuma kimwe, kuko hari abasuzuma igihe kingana n'ukwezi, abandi amezi abiri ndetse n'abandi bagasuzuma mu gihe kinga n'igice cy'umwaka, hano aba agira ngo areba imbaraga uzashyiramo mu rukundo yewe niba koko unamukunda by'ukuri, iyo urambirwa uba ufite amahirwe menshi yo kumubura.

4.Abasore benshi ntabwo banyurwa

Iyi ni iyindi mpamvu ituma abakobwa batinya guhita bemerera umusore urukundo mu buryo bworoshye, abasore bamwe na bamwe biki gihe ntabwo banyurwa no kugira umukunzi umwe gusa, kuko hariho abashimisahwa n'umunyenga w'urukundo ku mpande z'igiye zitandukanye z'abakobwa, bityo bikabaviramo kugira ingeso yo kutanyurwa n'urukundo rw'umwe, iyi ikaza ari iyindi mpamvu rero ituma abakobwa batapfa kugira umutima wo guhita biyumvamo umuhungu ku buryo bahita bamwerera urukundo mu buryo bworoshye.



Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-bituma-abakobwa-batinda-kwemerera-urukundo-abasore/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)