Basomanye! Juno Kizigenza yasohoye indirimbo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Away" ni indirimbo imaze amezi ane isohotse ikaba imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni ebyiri na magana atanu barenga, ikaba ari nayo Ariel Wayz na Juno Kizigenza bafite yarebwe cyane mu gihe gito.

Nyuma y'iyi ndirimbo habaye ibidasanzwe kuko urukundo rwa Ariel Wayz na Juno rwaravuzwe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ariko aba bombi bagakunda guhakana ko bakunda ahubwo bakavuga ko ari inshuti zisanzwe.

Mu mashusho yasohotse mu ijoro ryo kuwa 26 Ukwakira 2021, Juno Kizigenza yifashishije Ariel Wayz mu ndirimbo Birenze iri kuri Album ye 6Kg maze basomana bya nyabyo muri ayo mashusho.


Mu kiganiro Juno Kizigenza yahaye InyaRwanda yavuze ko ubu yatangiye gusohora amashusho y'indirimbo ziri kuri Album ye 6Kg we agereranya n'ibiro bitandatu maze azitura abakunzi be n'abakunzi b'umuziki nyarwanda bakomeje kumushyigikira.

Yagize ati'' Kuri Ep yanjye y'ibiro bitandatu nk'uko nabikubwiye natekereje ubuzima busanzwe, urukundo, ibibazo bitandukanye ubu nkaba natangiriye ku ndirimbo Birenze.''

Indirimbo "Birenze" kugeza ubu imaze kurebwa n'ibihumbi birenga 21 mu gihe kitageze no kumasaha 10 imaze isohotse


Amajwi yayo yatunganyijwe na Madebeats naho amashusho afatwa na Nkotanyi Frery umwe mu bamenyerewe ndetse bagezweho bitewe n'ubuhanga afite mu gutunganya amashusho, ibirungo biterwa na Kundwa Nadine (MIO Beauty) unabarizwa muri Kigali Protocal n'abandi barimo ba Pacifique, 2Saint, Boychopperworks, Jado,Jay P na Yvan Mugisha.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO BIRENZE YA JUNO KIZIGENZA



Urukundo rwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz rwamaze gufata indi ntera



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110792/basomanye-juno-kizigenza-yasohoye-indirimbo-birenze-yifashishijemo-ariel-wayz-yita-inshuti-110792.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)