Ba ‘Mutima w'urugo' muri Kicukiro bambariye kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore muri Kicukiro bakora umukino w
Abagore muri Kicukiro bakora umukino w'uburyo bazarwanya Covid-19 muri karitiye iwabo

Abo bagore bavuga ko iyo gahunda bazayibangikanya n'ibyo basanzwe bakora buri munsi, mu rwego rwo gufasha Umurenge wabo kuzatsinda amarushanwa yo kurwanya Covid-19, yitabiriwe n'imirenge igize Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kicukiro, Twayigize Marie-Jeanne, avuga ko bambaye ama ‘jilets' kugira ngo bajye bajya mu muganda no mu mashuri kwibutsa abamaze kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Twayigize yagize ati “Abantu benshi bazi ko Covid-19 yarangiye, muri ino minsi barimo kugaragaza kwirara kandi iyo twiraye ni bwo igaruka. Ba mutima w'urugo nk'abafite umuryango mu biganza byacu, twiyemeje kwibutsa abantu ibyo bagomba gukora”.

Nyirakanani Immaculée ucuruza mu isoko rya Kicukiro, na we avuga ko bazafatanya n'Urubyiruko rw'Abakorerabushake gusaba abantu guhana intera, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza no kwirinda guhoberana cyangwa guhana ibiganza.

Bambaye amajile bazakoresha mu bukangurambaga
Bambaye amajile bazakoresha mu bukangurambaga

Umunyambanaga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, avuga ko ba mutima w'Urugo bagomba no kuzenguruka mu masibo yose agize uwo murenge, bagenzura uko ingamba zo kurwanya Covid-19 zubahirizwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, na we asaba ko ahahurira abantu benshi hose ubu ari bwo hakeneye abafashamyumvire mu kurwanya Covid-19, kugira ngo imibare y'abandura itongera kuzamuka.

Umutesi akomeza agira ati “Indi gahunda yo kurwanya Covid-19 mu buryo burambye ni iyo kwikingiza”.

Umutesi avuga ko agendeye ku mibare ikomeje kugabanuka y'abandura n'abahitanwa na Covid-19, ngo hari icyizere ko ingamba zizashyirwaho ubutaha zishobora kugira ibindi zidohora ndetse n'amasaha yo kugera mu rugo akigizwa inyuma.

Umutesi Solange abaganiriza
Umutesi Solange abaganiriza

Abacururiza mu masoko atandukanye by'umwihariko muri Kicukiro bavuga ko bazarushaho gukora bunguka mu gihe bazaba bemerewe gukorera mu isoko bose icyarimwe, hatabayeho guhana ibihe bituma bakora iminsi itarenga 15 mu kwezi.




source : https://ift.tt/3BEiBIG
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)