APR FC yakoze imyitozo ya nyuma, Adil aha icyizere abakunzi ba APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wo kwisyura w'ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League aho izakina na Etoil du Sahel yo muri Tunisia ku munsi w'ejo.

Ni imyitozo yabereye kuri Stade de Monastir izakira uyu mukino ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 saa 15h z'i Kigali mu Rwanda.

Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi akaba yavuze ko ikipe imeze neza kandi bafite icyizere cyo gusezerera Etoile du Sahel bakagera mu matsinda.

Yagize ati' Turiteguye neza nta kibazo, ku ruhande rwacu nta gitutu kituriho habe na gato, abakinnyi bacu bose tubafitiye icyizere kuko bose bameze neza kandi bariteguye.'

Umukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije 1-1. APR FC ikaba isabwa gutsinda cyangwa se kunganya biri hejuru y'igitego 1 kugira ngo igere mu cyiciro cy'amatsinda ya Champions League.

Kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge yakoze imyitozo ya nyuma neza cyane
Omborenga Fitina (25), ni umwe mu bitezwe ku mukino w'ejo
Rutahizamu Nshuti Innocent
Buregeya Prince uzaba uyoboye ubusatirizi bwa APR FC
Mugunga Yves ashobora kubanza mu kibuga ku munsi w'ejo
Isimwe Anicet, nk'ibisanzwe byitezwe ko azinjira mu kibuga asimbura
Anicet ahanganiye umupira na Mugunga Yves
Itangishaka Blaise
Abatoza ba APR FC bafite icyizere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakoze-imyitozo-ya-nyuma-adil-aha-icyizere-abakunzi-ba-apr-fc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)