Alexander Zverev wa 4 ku isi muri Tennis ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukubita umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'abakinnyi ba Tennis babigize umwuga [ATP] ryanenzwe cyane kubera kutagira icyo rikora kuri iki kibazo gusa ryatangaje ko ryatangiye iperereza kuri uyu mukinnyi w'Umudage w'umuhanga.

ATP yatangaje ko iri gukora iperereza kuri ibi birego bikomeye by' ihohoterwa rikorewe mu ngo ryakorewe uwahoze ari umukunzi wa Alexander Zverev uheruka gutwara umudali wa zahabu mu mikino Olempike.

Mu kiganiro Sharypova yagiranye n'Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyo kuri interineti cyitwa Slate muri Kanama,cyarimo ibirego bishya, birimo ko Zverev yamukubitiye ibipfunsi mu cyumba cya hoteri babanagamo ubwo bari mu irushanwa rya Masters ya Shanghai mu Kwakira 2019 kandi ko, yihebye kugeza ubwo yitera imiti ya insuline.

Zverev yakomeje guhakana ibyo aregwa byose none yatangiye gukurikiranwa nubwo Sharypova atahise amurega.

ATP yanenzwe cyane kubera kutagira icyo ikora ariko ubu uyu muryango watangaje ko uzakora iperereza ku birego bya Sharypova ku byabereye I Shanghai.

ATP yasohoye itangazo rigira riti: "ATP iramagana byimazeyo ihohoterwa iryo ari ryo ryose kandi izakora iperereza ku birego nk'ibi bijyanye n'imyitwarire y'umunyamuryango wayo mu marushanwa. "

Umuyobozi mukuru, Massimo Calvelli yagize ati: "Ibirego byavuzwe kuri Alexander Zverev birakomeye kandi dufite inshingano zo kubikemura. Turizera ko iperereza ryacu rizadufasha kumenya ukuri no kumenya ingamba zikwiye zo kubikurikirana.

"Twumvise ko Zverev yishimiye iperereza ryacu kandi ko yahakanye ibyo aregwa byose. Tuzakomeza gukurikirana uko iki kirego kizagenda n'ikurikizwa ry'amategeko nyuma y'icyemezo kibanziriza iki cyafashwe na Zverev mu nkiko z'Ubudage."



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/alexander-zverev-wa-4-ku-isi-muri-tennis-ari-gukorwaho-iperereza-ku-cyaha-cyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)