Akabari kitwa “People” kafunzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu ni weekend ya kabiri utubari dufunguwe nyuma y’igihe kirenga amezi 18 dufunze nk’imwe mu ngamba zari zashyizweho zo kwirinda Covid-19.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu ahagana saa mbili z’ijoro nibwo aka kabari gaherereye mu Murenge wa Kacyiru kafunzwe. Icyo gihe ubuyobozi bwahageze busanga mu kabyiniriro kako huzuye abantu, bari kwishimira impera z’icyumweru ariko nta n’umwe witaye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Amabwiriza yashyizweho ubwo utubari twafungurwaga agena ko abantu baturimo bagomba kuba bahanye intera nibura ya metero imwe n’igice hagati y’intebe imwe n’indi.

Ikindi kandi ni uko inzugi n’amadirishya bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjira ku buryo buhagije kandi aho bishoboka abakiliya bagahabwa serivisi bari hanze.

Gusa urebye amabwiriza yose yashyizweho n’inzego zibishinzwe, biragoye ko ashobora kubahirizwa uko yakabaye mu tubari cyangwa se ahandi hari utubyiniro kuko hari ubwo abantu bashiduka bayarenzeho kubera imbaraga z’inzoga ziba zimaze kubageramo.

Aya mabwiriza ya @RwandaLocalGov na @RwandaTrade muyasome neza mwitonze arabafasha kugira wikendi nziza kandi itekanye 😉#NtaKudohoka pic.twitter.com/phO8EZUh7l

— CP JB KABERA (@RNPSpokesperson) October 1, 2021

Mbere y’uko aka kabari gafungwa, Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu bari bagiranye ibiganiro n’abakora ubucuruzi bwa Hotel, restaurant n’utubari mu rwego rwo kongera kwibukiranya amabwiriza yo gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Muri iyo nama, abakora ubucuruzi bwa Hotel, Restaurant n’Utubari basabwe gukangurira abakiliya gukomeza ingamba zo kwirinda kuko kudohoka byatuma ubwandu bwiyongera kandi bigateza n’ibindi bihombo byo gufungirwa ubucuruzi.

Umujyi wa Kigali umaze gufunga akabari kazwi nka People kari mu Murenge wa Kacyiru nyuma yo kurenga ku mabwiriza agenga utubari muri iki gihe cya #COVID19.

Mu masaha ya saa mbiri ubuyobozi bwasanze mu kabyiniro huzuyemo uruvunganzoka rw'abantu.#RBAAmakuru pic.twitter.com/kfDWTK3jOB

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) October 1, 2021




source : https://ift.tt/3zY4TyJ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)