Abadepite batoye itegeko risesa ibigo bine bya leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bigo byasheshwe ni Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG; Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside, FARG; Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, NIC.

Iryo tegeko ryatowe nyuma y’uko hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu izaba ibumbatiye n’ubundi hafi inshingano zose zari zifitwe n’ibyo bigo.

Bamwe mu badepite bagaragaje impungenge z’uko inshingano z’ibyo bigo byose, zishobora kutazakorwa neza mu gihe zizaba zitangiye gukurikiranwa n’iyi minisiteri imwe.

Basabye ko habaho kwitwararika mu mikorere yayo ku buryo intambwe yari imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda no kurwanya Jenoside itazasubira inyuma cyo kimwe n’ibyari bimaze kugerwaho mu gusigasira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean-Damascène Bizimana, yijeje Abadepite ko minisiteri nshya izakora ibishoboka byose ku buryo intego y’ubumwe mu banyarwanda igerwaho.

Yavuze ko nta tegeko na rimwe ririho ribuza Minisiteri ayoboye gushyiraho amahame na politiki zigamije ko inshingano zayo zigerwaho.

Yasobanuye ko mu miterere y’iyi minisiteri, izaba ifite amashami afite inshingano n’ubundi zifite aho zihuriye n’ibi bigo byavuyeho.

Inshingano z’ibigo birimo CNLG zimuriwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda



source : https://ift.tt/3B2WfQQ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)