Abaturage b’i Bugeshi bahigiye kwitura Ingabo zabohoye igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage basuye ahari ingoro y’ahari ibirindiro bikuru by’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kuri uyu wa 1 Ukwakira 2021, umunsi watangirijweho urugamba rwo kubohora igihugu mu myaka 27 ishize.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ukwezi abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagabye igitero mu Murenge wa Bugeshi bakica inka z’umuturage.

Abaturage b’Umurenge wa Bugeshi nyuma yo kubona amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu bahize gufatanya n’ingabo gukumira umwanzi nk’agace gahana imbibi na Congo gafatwa nk’irembo ry’ibitero bya FDLR.

Mujyanama Justin uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Bugeshi agendeye ku byo yiboneye yavuze ko agiye gufasha urubyiruko guharanira ko igihugu kitasubira aho cyavuye.

Yagize ati “Ndebye amateka urubyiruko bagenzi banjye baharaniye ngo igihugu kibohorwe kuko kubaho nta gihugu bivuna; tugiye gufatanya duharanire ko iterambere rikomereza aho igihugu kigeze cyiyubaka. Tugiye kurushaho kwirindira umutekano kugira ngo tutazasubira aho twaturutse.’’

Mudenge Boniface, umurinzi w’igihango mu rwego rw’igihugu avuga ko bajyanye imbaraga zizabafasha kurwanya umwanzi uhora ashaka gutera ibitero muri Bugeshi.

Yagize ati “Twaje aho twigira amateka yo kubohora igihugu, imvano y’isoko y’ubuyobozi buzira ivangura. Turi ku marembo y’igihugu aho abasize bagihekuye bahora bashaka kugaruka kukibuza umutekano. Tujyanye ibivumbikisho bituma turushaho kubumbatira umutekano turinda umupaka wacu ngo umucengezi atabona n’akayira ameneramo agaruka kutwicira umutekano.”

Yakomeje avuga ko abaturage ba Bugeshi bakeneye kurushaho gusobanurirwa amateka yaranze Abanyarwanda, ndetse akanabasaba gukomereza mu bufatanye buzira ivangura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, avuga ko bagiye ku Murindi bashaka kwigira ku Nkotanyi akaba ari nayo mpamvu uku kwezi baguhariye ibikorwa bijyanye no kuzirikana ubutwari.

Ati “Umurenge wa Bugeshi kuba wasuye iyi ngoro kuri uyu munsi bivuze byinshi, kuko iyi tariki ifite byinshi ivuze aho Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu ngo zikivane mu gatsiko kari kakiyoboye gisubire muri ba nyiracyo, aho Abanyarwanda bari baraciwemo amoko.”

Avuga ko Ukwakira ari ukwezi Umurenge wa Bugeshi wahariye ibikorwa by’ubukorerabushake n’ubumwe n’ubwiyunge.

Mugabo Philemon, umukozi w’Inteko y’Umuco ukorera ku Murindi w’Intwari avuga ko kwakira abaturage bibafasha kumenya aho igihugu cyaturutse.
Yagize ati “Kuba twakiriye abaturage ku munsi nk’uyu bigaragaza ko Abanyarwanda bakeneye kumenya amateka y’aho igihugu cyabo cyaturutse, barashaka kumenya amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu.”

Yavuze ko urugendo nk’urwo bakoze rutuma barushaho gukunda igihugu kuko barushaho gusobanukirwa amateka y’Urugamba, kuko hari urugendo rwa politiki yo kubaka RPF Inkotanyi kugeza umwanzi avanywe mu gihugu, hakabamo no kurokora abarimo bicwa no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi basuye iyi ngoro baherukaga guterwa n’ibitero by’abarwanyi ba FDLR ku wa 25 Kanama 2021, aho barashe inka z’umuturage ariko akaza gushumbushwa.

Abaturage babasobanuriye amateka y'uko Ibiro bikuru bya FPR Inkotanyi byari byubatse n'uko byakoraga
Batembera mu nzu yabagamo Umugaba Mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi, Gen Major Kagame Paul ari naho yateguriraga urugamba



source : https://ift.tt/3uwDp25
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)