Akabari ka ‘Great Hotel Kiyovu’ kafunzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru IGIHE yamenye ni uko akabari k’iyi hoteli iherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kugafunga nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2021 busanze harimo abantu benshi kandi batubahirije amabwiriza ya COVID-19 arimo guhana intera.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwatangaje ko hafunzwe iki gice cyakoreragamo akabari gusa. Iki gihano kikazamara ukwezi.

Nyuma y’uko utubari dukomerewe, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) byashyizeho amabwiriza agenga uko dukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Amwe muri aya mabwiriza avuga ko amasaha yo gufungura no gufunga utubari akurikiza gahunda rusange ya Leta igena amasaha ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukorwamo; Utubari tugomba gushyira aho binjirira uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer).

Avuga kandi ko mu kabari aho bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kiharanga kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice (1,5 m) hagati y’intebe n’indi; Utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi abatugana bagashishikarizwa kubukoresha;

Buri kabari kandi kagomba kugira umukozi cyangwa abakozi bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uwo mukozi (abakozi) agomba kuba afite umwambaro umuranga w’ibara ry’umuhondo; Inzugi n’amadirishya by’utubari bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjiramo ku buryo buhagije kandi aho bishoboka abakiriya bagaherwa serivisi hanze (open space) kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Inzego z’ubuyobozi zategetse ko ahakorerwa ubucuruzi bw’utubari hagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku ashyirwaho n’inzego zibishinzwe; buri muntu wese winjira mu kabari agomba kuba yambaye agapfukamunwa; Abakora mu kabari bagomba kuba bambaye agapfukamunwa neza kandi igihe cyose.

Abakozi bose bakorera utubari mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barahawe urukingo rwa COVID-19 kandi ba nyir’utubari bagomba gupimisha abakozi bose COVID-19 buri nyuma y’iminsi 14.

Inzego z'ubuyobozi zasanze abantu bari muri aka kabari batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (Ifoto: RBA)
Aka kabari ka Great Hotel Kiyovu kafunzwe mu gihe cy'ukwezi (Ifoto: RBA)



source : https://ift.tt/3ovcUZB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)