Gusambanya abana bigiye gushyirwa mu byaha bidasaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuwa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021 mu Karere ka Gatsibo ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga imboni z’umutekano zatoranyijwe kugira ngo zifatanye n’izindi nzego z’ibanze mu kugira imidugudu itarangwamo icyaha.

Izi mboni zizibanda cyane ku muryango ngo kuko iyo utabanye neza ari naho hava ibibazo bitandukanye birimo n’isambanywa ry’abana n’ibindi byaha byinshi.

Ubusanzwe ibyaha bidasaza mu Rwanda byari bibiri birimo icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’icya ruswa. Ibi byaha n’iyo haba hashize imyaka myinshi iyo ubitahuweho ukurikiranwa n’amategeko.

Ibi bitandukanye n’ibindi byaha kuko ibyinshi usanga iyo hashize imyaka irenze icumi bibaye amategeko atagukurikirana.

Nyuma yo kubona ko gusambanya abangavu bikomeje gufata indi ntera aho nibura buri mwaka abangavu bari hejuru y’ibihumbi 17 baterwa inda imburagihe, Leta y’u Rwanda yatangiye umushinga wo gushyira iki cyaha mu byaha bidasaza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera , Nyirahabimana Solina yagize ati “Ubu itegeko rihana ibyaha ririmo guhindurwa kugira ngo icyaha cyogusambanya abana kijye mu byaha bitagira ubuzime kuko ni icyaha gihangayikishije umuryango nyarwanda kandi twari twarabonye haradutse ko abantu bamara gusambanya umwana bakambuka umupaka hazashira igihe ukabona umuntu arongeye araje, ibyo rero ntibizongera ukundi.”

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gatsibo waganiriye na IGIHE, yavuze ko gushyira iki cyaha mu byaha bidasaza byafasha cyane.

Yagize ati “ Ahubwo baratinze, uzi ko umugabo yasambanyaga umwana wawe akamutera inda cyangwa akamwangiza wagira ngo uramureze agatoroka dosiye ikaba aho ikazarinda ishyingurwa , wajya kugira utya ukamusanga nka za Kigali ariko kuko hashize imyaka myinshi ukaba utatanga ikirego ngo bishoboke.”

Gakumba Gaspard na we wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, yavuze ko abyishimiye cyane ngo kuko uwasambanyije umwana agiye kujya agendana ubusembwa.

Ati “ Ubu abantu bagiye kurushaho kubitinya kuko bazi ko amategeko azabakurikirana imyaka y’ubuzima bwabo yose, bivuze ngo uwasambanya umwana azajya agendana ubusembwa bw’icyo cyaha, abe azi ko umunsi bizamenyekanira azafatwa agafungwa.”

Gakumba yavuze ko hari nk’abamotari cyangwa abashoferi bajyaga bakunda gusambanya abana byamenyekana bagahindura iseta bikaba birarangiye ariko ngo ubu nibabikora bazajya bashakishwa mpaka.

Amb. Nyirahabimana yavuze ko kuri ubu umushinga wo guhindura iki cyaha watangiye kandi ngo inzego zose bireba zirabishyigikiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Nyirahabimana Solina yavuze ko umushinga wo gushyira icyaha cyo gusambanya abana mu byaha bidasaza ugeze kure



source : https://ift.tt/3osKlfv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)